sangiza abandi

Perezida wa FERWAFA yatawe muri yombi

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Dr Shema Ngoga Fabrice usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Africa Medical Supplier Plsc Rwanda.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Shema Ngoga Fabrice yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2026 akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.

Mu gihe dosiye ya Shema Ngoga Fabrice itarashyikirizwa Ubushinjacyaha ndetse n’iperereza rigikomeje no ku bindi byaha bifitanye isano n’iki akurikiranyweho, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro.

RIB ntiyatangaje niba ibi byaha akurikiranyweho bifitanye isano n’akazi asanzwe akora nka Perezida wa FERWAFA.

Dr. Shema Ngoga Fabrice yatangiye kumenyekana cyane mu mupira w’amaguru ubwo yari Perezida wa AS Kigali, ndetse yagiye afasha byinshi iyi kipe y’Umujyi wa Kigali bijyanye n’amikoro ku buryo icyuho cye cyagaragaye akiyivamo.

Nka Perezida wa AS Kigali, iyi kipe yatwaye igikombe cy’Amahoro inshuro 2 muri 2019 na 2022, ndetse itwara n’igikombe Kiruta ibindi, FERWAFA Super Cup, muri 2022.

Tariki 30 Kanama 2026 nibwo binyuze mu matora yabereye mu Nama y’Inteko Rusange, Dr Shema Ngoga Fabrice yatorewe manda y’imyaka 4 ari Perezida wa FERWAFA nyuma yo gutanga kandidatire ari umukandida rukumbi.

Dr Shema yagiye kuri uyu mwanya asimbuye Munyentwari Alphonse, ndetse mu gihe abura iminsi micye ngo yuzuze umwaka umwe ari kuri iyi ntebe ni byinshi bimaze guhinduka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Bimwe mu byahindutse harimo ibihembo byiyongereye, hashyizwe imbaraga nyinshi mu guteza imbere umupira w’abagore ndetse no kuzamura impano z’abakiri bato dore n’ubwo ari Perezida wa FERWAFA ariko nta mushahara afata kuko ibihumbi 200$ yari kuzahembwa mu myaka ine, yemeye ko aziyongera ku yo kuzamura impano z’abato.

Dr Shema Ngoga Fabrice yatawe muri yombi

Photos:

[fluentform id="3"]