sangiza abandi

Uko wamenya ko inzoga zatangiye kukugira imbata yazo:-RBC iraburira abanywa inzoga nyinshi

sangiza abandi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kirasaba abantu bakunda kunywa inzoga nyinshi, kwitondera ibimenyetso bashobora kugaragaza ko batangiye kuba imbata z’inzoga,bityo bagashaka ubufasha bw’abaganga hakiri kare.

Ibimenyetso biganisha ku kigero giteye impungenge, ibigarukwaho cyane birimo kumva umuntu adatuje ariko akamera neza iyo amaze kunywa inzoga,kuba inzoga zisanzwe zitakimufasha agatangira gushaka izikomeye, cyangwa kugerageza kenshi kuzireka no kuzigabanya ariko bikanga.

Ibi ni bimwe mu bibazo ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) gisaba abantu kubyibazaho mu gihe babyibonyeho, kuko bishobora kuba ibimenyetso by’uko umuntu atangiye kugira ikibazo cyo kubatwa n’inzoga.

Mu butumwa bwo gukangurira abaturage kwirinda ikoreshwa rikabije ry’inzoga, RBC ivuga ko umuntu akwiriye kwitonda cyane iyo atangiye kumva ko adatuje cyangwa atameze neza iyo atanyweye inzoga.

Ikindi kimenyetso ni kumenyera inzoga nyinshi cyangwa zikomeye, ku buryo inzoga umuntu yari asanzwe anywa ziba zitakimuhaza nk’uko byahoze,bityo uko kumenyera bishobora gutuma umuntu agenda yongera ingano cyangwa ubukana bw’inzoga anywa.

RBC kandi isaba abantu kwitonda igihe umuntu afata umwanzuro wo kureka cyangwa kugabanya inzoga ariko bikamunanira. Iyo umuntu akomeje kunywa nubwo azi ko bimugiraho ingaruka, na byo bishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo gikomeye cyo gukoresha inzoga.

Ikibazo cyo kunywa inzoga ntikigarukira ku mubiri gusa. Gishobora no kugira ingaruka ku kazi, amashuri, imibanire n’abandi ndetse no ku buzima bwo mu mutwe.

RBC irasaba abantu kwitonda niba batangiye kumva ko akazi cyangwa amashuri nta cyo bikibabwiye, cyangwa niba batangiye kugira ikibazo cyo kwibagirwa kenshi.

Ikindi kimenyetso cyo kwitondera ni agahinda gakabije. Kunywa inzoga mu buryo bukabije bifitanye isano n’ibibazo bitandukanye by’ubuzima, birimo n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

N’ubwo bimeze gutyo ariko RBC yibukije abantu ko uburwayi bukomoka ku gikoreshwa inzoga zikabije buvurwa bugakira mu gihe abagaragaje ibimenyetso byavuzwe muri iyi nkuru bivuje hakiri kare.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]