sangiza abandi

Police FC itagifitanye ubucuti n’intsinzi yaguye miswi na Musanze FC

sangiza abandi

Police FC yanganyije na Police FC 0-0  mu mukino w’umunsi wa 31 wa shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League) wabereye kuri Stade Umuganda y’Akarere ka Musanze, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2026.

Uyu mukino wahuje amakipe yombi atari mu bihe byiza kuko Police FC yatsinze imikino ibiri gusa mu icumi iheruka, yasanze musanze iwayo nayo idaheruka intsinzi, ku buryo yashakaga gutsinda ngo ibone umwanya mwiza izahemberwa.

Umukino watangiye saa cyenda mu kibuga kitabaniye aba bakinnyi nyuma y’akavura kari kahaguye, waranzwe ahanini n’ukwigaragaza kw’abazamu b’amakipe yombi, bakuyemo ibitego byinshi byari byabazwe.

By’umwihariko, Umuzamu Nsabimana Jean de Dieu ‘Shaolin‘ wa Musanze wari ufite akazi katoroshye mu gice cya mbere cyaranzwe n’amashoti menshi agana mu izamu ryayo kubera igitutu cya Police FC yari nziza muri iki gice ititaye ku ngorane z’ikibuga.

Gusa, igice cya kabiri cyahaye akazi kenshi Niyongira Patience urinda izamu rya Police FC, kuko Musanze yaje ifite imbaraga nyinshi ishaka igitego. Yagerageje uburyo bwinshi, ariko uyu muzamu aba ariwe ucungura ikipe mu bihe bitandukanye by’amahirwe yashoboraga kubyara igitego cya Musanze FC.

Uyu muzamu, ni we wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umukino, wahaye inota rimwe Police FC ibimukesha.

Si inot arihagije ku makipe yombi kuko Police imaze kubona intsinzi eshatu gusa kuva muri Mutarama 2026, ndetse ntigihabwa amahirwe ku gikombe uretse gushaka umwanya mwiza gusa.

Ni mu gihe musanze na yo irwana no gushaka uko iza mu makipe umunani meza y’u Rwanda ngo ihembwe na FERWAFA, uretse ko urebye ku rutonde ari yo ya munani ariko ikeneye kuwushimangira. 

Police FC iraye ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 47, mu gihe musanze FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 39.

Mu yindi mikino, Mukura VS&L yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1, Gicumbi inganya na Bugesera igitego 1-1, mu gihe saa 18:30 Rayon Sports yakira Marines FC kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC ikakira AS Kigali kuri iki cyumweru.

Uretse amakipe ya Al Hilal na Al Merreikh yo muri Sadan akurikirana ku myanya ya mbere ku rutonde rw’agateganyo, andi y’u Rwanda ayobowe na APR FC ifite amanota 56, ikurikiwe Rayon Sports igakurikira n’amanota 48 irusha rimwe kiyovu na Police ziyiri inyuma.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]