Ikipe ya Police FC yanganyije na Al Hilal SC yo muri Sudani 0-0 mu mukino wa mbere yari ikinnye muri Shampiyona y’u Rwanda kuva yakwemererwa kuyitabira mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025.
Uyu mukino wari ukomeye kuko Al Hilal SC nk’ikipe nkuru ndetse ifite izina ku Mugabane wa Afurika yahuraga n’iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 8.
Umukino wayobowe na Uwikunda Samuel, wari wungirijwe na Mutuyimana Dieudonné na Ishimwe Didier. Rulisa Patience yari umusifuzi wa Kane mu gihe Komiseri w’umukino yari Zimulinda Alain.
Al Hilal SC yatangiranye uburyo bwiza bwashoboraga kuvamo igitego, aho ku munota wa 5 yahererekanyije neza hagati ya Damilare, Cole na Girumugisha, ariko Police FC ikiza izamu yirwanaho, umupira ujya muri koruneri.
Mu minota 25 ya mbere Umupira wakinirwaga cyane mu kibuga cya Police FC ariko ntiyatinyutse gusatira izamu rya Al Hilal SC.
Police FC yarokotse Al Hilal SC aho Girumugisha Jean Claude yaturutse inyuma ya Issah Yakubu, amutanga imbere ndetse amutwara umupira ateye mu izamu, ufata igiti cy’izamu uvamo.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana ashaka igitego ariko ntacyo byatanze kuko igice cya mbere cyarangiye nta kipe n’imwe irebye mu izamu ry’indi.
Igice cya kabiri kigitangira, Kapiteni wa Al Hilal SC, Faris Sawedy, yasimbuwe na Ernest Luzolo, mu gushaka uko iyi kipe yabona igitego.
Ku munota wa 48, Police FC yahushije uburyo bwiza, aho Kilongozi Richard yacomekewe umupira mwiza ari iburyo, agera mu rubuga rw’amahina atera ishoti rikurwamo n’Umunyezamu Soufiane Farid n’ukuguru mbere y’uko bagenzi be bakiza izamu.
Mu minota 10 y’igice cya kabiri, Police FC yari yamaze kwibona mu mukino ndetse yakinaga neza igatindana umupira, bitandukanye n’uko mu gice cya mbere yirwanagaho gusa.
Al Hilal SC yahushije uburyo bwiza ku munota wa 57 w’umukino ku mupira wari utewe na Lulozo, ukurwamo n’Umunyezamu wa Police FC, Onesme Twizerimana mbere y’uko Kane awutera hanze.
Ku munota wa 59, Police FC yashoboraga gufungura amazamu ntibyakunda kuko Kilongozi Richard yateye ishoti rikomeye rinyura ku ruhande rw’izamu rya Al Hilal SC.
Ku munota wa 65, Ben Moussa utoza Police FC yakoze impinduka, aho Ani Elijah wari wagowe na ba myugariro ba Al Hilal SC, yasimbuwe na Mugisha Didier ku ruhande rwa Police FC, akaza gufasha bagenzi be gushaka igitego.
Mu minota ya nyuma, Myugariro Issah Yakubu yacunguye Police FC ku munota wa 77, akuriramo umupira ku murongo, ku ishoti ryatewe na Adama Coulibali wari hejuru cyane.
Umukino ubura iminota ibir gusa ngo urangire, Kwitonda Alain Bacca yahushije uburyo bawashoboraga gufasha Police FC kubona amanota atatu, ku mupira yacomekewe ari imbere y’izamu ananirwa gukozaho ikirenge gusa.
Al Hilal SC yanganyije na Police FC 0-0 ndetse myugariro w’iyi Kipe y’Igipolisi, Issah Yakubu, ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.
Police FC iri mu bihe byayo byiza kuko ntiratsindwa umukino n’umwe muri iyi shampiyona, icyakora yanganyije ibiri. Iyi kipe iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 21.










