sangiza abandi

Polisi yafashe abakekwaho gushuka urubyiruko kurufasha kwiga muri Canada

sangiza abandi

Ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha Polisi yatangaje ko hafashwe abantu batandatu bakekwaho gushuka urubyiruko babizeza kubafasha kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada.

Kuri imwe muri Hotel yo mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu hari huzuye urubyiruko ngo rushaka amakuru yo kwiga muri Canada.

Amakuru avuga ko bari barahererekanyije iby’aya mahirwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga aho abari baje kwakira ayo mahirwe babarirwaga hafi 1000 gusa ngo bategereje baraheba.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Polisi nibwo yatangaje ko hari abantu bafashwe bakekwaho gushuka urubyiruko.

Mu butumwa Polisi yanyujije kuri X bigira buri” Ku bufatanye bwa Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, hafashwe abantu batandatu (06) bakekwaho gushuka urubyiruko babizeza kubafasha kubona amahirwe yo kujya kwiga muri Canada”

Polisi ivuga ko abafashwe barimo kubazwa kugira ngo hakorwe iperereza no kumenya ukuri ku by’iki gikorwa.

Photos:

[fluentform id="3"]