Polisi y’Igihugu ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yerakanye itsinda ry’abajura batatu bo mu Karere ka Musanze bibishaga ingufu ndetse bagatobora amazu bakiba ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mazu y’abaturage n’amazu y’abanyeshuri bo muri Kaminuza.
Polisi y’u Rwanda yerekanye aba bajura kuri uyu wa gatatu, tariki ya 23 Nyakanga 2025, nyuma y’umukwabo wakozwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Musanze, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bibwe.
Polisi yafashe abakekwaho ubwo bujura, igaruza ibikoresho birimo televiziyo 10, mudasobwa enye, radiyo ebyiri na Tablet imwe.
Abasubijwe ibintu bari baribwe, bashimiye ubunyamwuga Polisi yagaragaje mu kubashakira ibyabo no gufata abakoraga ubu bujura, mu basubijwe ibyabo barimo umunyeshuri witwa Nishimwe Antoinette wasubijwe mudasobwa yari yaribwe, n’aba bajura bamennye ibirahuri by’inzu acumbitsemo.
Nishimwe yagize ati: “Baje aho mba bamena ikirahure, bafungura urugi ubundi bantwarira mudasobwa. Nahise mbibwira umuyobozi duturanye angira inama yo kujya gutanga ikirego ni bwo najyagayo, none bampamagaye ngo nze mfate mudasobwa yanjye yabonetse.”
Yakomeje agira ati” Ndishimye cyane kuko nari ndi kuyandikiramo igitabo, nibazaga uburyo ngiye kubura ibyo nakoraga. Nubwo nakererewe ariko ndishimye ngiye gukomereza aho nari ngeze kandi birampa imbaraga kuba nongeye kuyisubirana.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yaburiye abishora muri ibi bikorwa by’ubujura ko batazihanganirwa kandi ko ku bufatanye n’abaturage, ababikora bazakomeza gufatwa bityo bagirwa inama yo kubizibukira.
Ati “Polisi izakomeza gukora ibikorwa byo gufata abajura n’abandi bagizi ba nabi bahungabanya umutekano bityo uwishora muri ibyo bikorwa bibi wese, akwiye kubireka, agakora ibindi byamuteza imbere.”
Mu rwego rwo gufatanya n’abaturage kwicungira umutekano, Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bikorwa nk’ibi bibangamira umutekano n’ituze byabo.
Itegeko riteganya ko uhamijwe icyaha cy’ubujura n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw. Uwahamijwe iki cyaha kandi ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.









