sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yafunze utubari 206 two mu Mujyi wa Kigali

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Umujyi wa Kigali bafunze by’agateganyo utubari 206 two mu Mujyi wa Kigali twaragaragayeho amakosa yo tubahiriza amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi mu kwakira abantu n’imyidagaduro (Leisure and Hospitality).

Ni nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe mu mpera z’icyumweru ku wa 19 na 20 Nyakanga 2025, mu mu tubari dusaga 600 two mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali, mu rwego rwo gusuma iyubahirizwa ry’amabwiriza agenga ubu bucuruzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yasobanuye ko byakozwe nyuma y’uko hakomeje kugaragara kunyuranya n’aya mabwiriza nkana ku tubari twinshi n’amahoteli, ari na yo mpamvu muri ubu bugenzuzi bwakozwe hagiye hatangwa ibihano, ndetse ibikorwa by’igenzura bizakomeza.

Yavuze ko izi ngamba zashyizweho zo kubahiriza amabwiriza agenga ubu bucuruzi zigamije gushyira mu bikorwa ubukangurambaga bwatangijwe bwo kurwanya ubusinzi bukabije.

Ati “Mu rwego rwo gukumira no guca ubusinzi bukabije bwakomeje kugaragara cyane cyane mu rubyiruko, hashyizweho ingamba zigomba gushyirwa mu bikorwa hakorwa ubugenzuzi buhoraho bwa Polisi ku bufatanye n’izindi nzego zibishinzwe, hagamijwe kureba ko amabwiriza agenga imikorere y’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu n’imyidagaduro yubahirizwa.”

Ubu bugenzuzi bwakorewe ahantu hatandukanye harimo utubyiniro( Clubs) 53, amaduka acuruza inzoga (Liquor stores) 64, amaguriro agezweho (supermarkets) atanu, amaduka asanzwe acururizwamo inzoga agera kuri 17, utubari 64, inyubako zagenewe amacumbi (lodges) 2 na resitora 1. Aba bagiye bahabwa ibihano birimo guhagarikwa by’agateganyo no gucibwa ihazabu.

Muri ubu bugenzuzi kandi hagaragaye abagera kuri 24 bagaragaweho ubusinzi bukabije mu ruhame mu Karere ka Nyarugenge, bagiriwe inama nyuma bararekurwa. Hanafatwa uwari wongeye gufungura akabari n’inzu y’amacumbi (Lodge) byari byarafunzwe wo mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Polisi irongera kwibutsa abakora muri ubu bucuruzi kurushaho kwigenzura ubwabo, bakirinda kunyuranya n’amabwiriza abagenga kuko ari bwo buryo bwonyine buzabarinda kugwa mu bihano n’ibihombo bikururiye.

Itangazo ry’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) ryasohotse ku wa 28 Kamena 2025, nyuma y’inama yahuje uru rwego, Polisi y’u Rwanda, Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa, hasuzumwa ibibazo birebana n’umutekano n’uko amategeko n’amabwiriza byubahirizwa, rivuga ko abafite utubari, resitora, utubyiniro n’ahacururizwa inzoga bagomba guhagarika itangwa ry’inzoga saa saba z’ijoro, guhera ku wa Mbere kugeza kuwa Gatanu, na Saa Munani z’ijoro ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Bategetswe kandi kugenzura ko abakiliya basohotse no gukinga amarembo yose kuri ayo masaha yavuzwe, gukora igenzura ry’amajwi asohoka kugira ngo atarenga ibipimo bigenwa n’amabwiriza, kugenzura imyaka y’ababagana hirindwa guha inzoga abatagejeje ku myaka 18 no kudaha inzoga umuntu bigaragara ko yasinze.

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abakora ubu bucuruzi gukurikiza aya mabwiriza yagenwe na RDB.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]