sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda yagaragaje ibitera inkongi y’umurirmo n’ibiri gukorwa ngo zicike

sangiza abandi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yagaragaje ishusho y’uko inkongi z’umuriro zihagaze, avuga ko izikomoka ku ikoreshwa rya Gaz zagabanutse ariko iziterwa n’amashanyarazi zikomeje gutumbagira.

Bimwe mu bitera inkongi yagarutseho, harimo insinga z’amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, izicometse nabi cyangwa zacometsweho ibintu byinshi. Hari kandi n’inyubako zikorerwamo ubucuruzi zitavugururwa cyangwa zicomekwamo ibintu birenze ubushobozi bwazo.

CIP Gahonzire yanagaragaje ko inkongi z’ibinyabiziga na zo zikunze kugaragara cyane, ahanini biterwa n’insinga zitameze neza (zishaje) ndetse n’abatwara ibinyabiziga batagenzura neza ibinyabiziga nko kumenya niba cyashyushye no kutabiruhura mu gihe byakoze urugendo rurerure.

Gahonzire yasobanuye ko amakosa akunze gukorwa n’abubaka inzu bagashyiramo amashanyarazi, nyuma bakayahindura ay’ubucuruzi bituma hakenerwa gucomekwa ibintu byinshi kandi atari byo byagenwe ubwo hakorwaga installation, ibi bigateza inkongi nyinshi mu nzu.

Ati “Usanga umuntu yahinduye icyo inzu yagenewe gukoreshwa, ariko ntahindure uburyo bashyiramo amashanyarazi (installation).”

CIP Gahonzire yaburiye abakoresha insinga zitujuje ubuziranenge bitwaje ko zihendutse, ko ari ukwikururira ibibazo by’inkongi.

Yavuze ko Polisi ifite inshingano zo kurwanya inkongi, bityo ko hafashwe ingamba zirimo kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda, bibanda cyane cyane ahashobora guteza ibyago nko mu masoko, mu dukiriro n’ahandi hahurira abantu benshi.

Ati “Muri Polisi dufite inshingano zo kurwanya inkongi ariko dufite n’inshingano zo kwigisha.”

Polisi y’u Rwanda kandi ifite inshingano zo gutabarira ku gihe mu gihe habaye inkongi y’umuriro.

CIP Wellars Gahonzire yavuze ku kibazo cy’imyumvire abaturage bakunze kugaragaza mu gihe habaye impanuka y’inkongi y’umuriro, aho hari abazuyaza mu gutabaza Polisi.

Ati “Hari n’umuturage wanga guhamagara Polisi azi ko ahari bari bumwishyuze.”

Inkongi z’umuriro zikunze kwibasirwa uduce dutandukanye dukorerwamo ubucuruzi, nk’Agakiriro ka Gisozi gaherutse gufatwa n’inkongi ku wa 30 Gicurasi 2025, igasiga ibihombo bikomeye ku bahakoreraga.

Mu myaka 6 ishize, Agakiriro ka Gisozi kamaze kwibasirwa n’inkongi z’umuriro inshuro zirenze eshanu.

CIP Wellars Gahonzire yasobanuye ibitera inkongi z’umuriro n’ingamba ziri gufatwa

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]