Polisi y’u Rwanda yahumurije abaturage bo mu karere ka Nyagatare bamaze iminsi bavuga ko batewe inkeke n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo.
Hashize ibyumweru bibiri mu karere ka Nyagatare hatutumba ubugizi bwa nabi, ndetse bamwe barakomerekejwe hari n’abishwe, ku buryo abaturage bagezeho bagatekereza ko baba ari abacengezi bagarutse.
Nko mu Murenge wa Rukoma abaturage bavuga ko hari abantu babonye bambaye imyenda isa bipfutse mu maso bafite intwaro gakondo, ndetse icyo gihe ngo hari abantu bakomerekejwe undi umwe aricwa.
Si aha gusa kuko no mu yindi mirenge nka Tabagwe, Rukomo, Musheri, Mimuri, Gatunda n’ahandi abaturage bavugaga ko hari abagizi ba nabi batega abantu ku manywa na n’ijoro bakabambura ibyo bafite, ku buryo bagize ubwoba ntawurenza saa kumi nebyiri atarataha.
Ibi byatumye kuwa gatatu tariki ya 16 Ukwakira, haterana inama y’igitaraganya ya Polisi mu karere ka Nyagatare, maze abaturage bamarwa impungenge zibyo bamaze iminsi bibaza ko byaba ari abacengezi bagarutse mu Rwanda.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko atari abacengezi nkuko babitekereza, ahubwo ari abantu bacuruza magendu n’ibiyobyabwenge bambukiranya imipaka baherutse gufatwa bamburwa ibyo bicuruzwa byari bihagaze miliyoni 9 Frw, bibatera igihombo aribwo bahise bishora mu bikorwa by’iterabwoba no guteza umutekano muke.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Jean Bosco yahumurije abaturage abizeza ko abantu bose bagize uruhare mu bikorwa byo guteza umutekano muke bazafatwa bakabiryoza, ndetse yerekana umwe muri batandatu bishe umuturage mu murenge wa Rukoma.
Yakomeje avuga ati” Turamara impungenge abaturage, ntabwo ari ibikorwa by’abacengezi ntabwo aribyo […] Nta mucengezi uri ku butaka bw’u Rwanda, ntawe uhari, ntawe uri Rukomo, ntawe uri Tabagwe, ntawe uri Gatsibo. Ntawe.”
ACP Rutikanga akomeza avuga ko ibikorwa by’ubucuruzi butemewe biri mu bice byose byegereye imipaka, ndetse ko ababikora banangiye umutima wo kubireka ari nayo mpamvu iyo bafashwe bashaka kurwanya ubabangamiye.
ACP Rutikanga yasabye abaturage kwirinda ibihuha ndetse no gutanga amakuru ku byaha, ahamya ko imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’ibikorwa byo kurwanya ibyaha byatumye ibyaha byahaberaga bigabanuka birimo iby’ubujura bw’amatungo, magendu ndetse no kwambutsa ibiyobyabwenge.








