Polisi y’u Rwanda yibukije abatwara ibinyabiziga mu muhanda kutazuyaza guha inzira imodoka zitwara indembe (ambulance), igihe ziri mu butumwa bwo gutabara ubuzima.
Ni ibyagarutsweho mu bukangurambaga bwa ‘Tanga Inzira’, bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda, bugamije kunganira ubusanzwe bwa ‘Turindane tugereyo amahoro.’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko guha inzira imbangukiragutabara ari itegeko rigomba kubahirizwa na buri wese ukoresha umuhanda.
Ati: “Guha inzira imbangukiragutabara si amahitamo, si ukubitekerereza, ni itegeko rigomba guhita rishyirwa mu bikorwa nta kurishidikanyaho.”
Muri ubu bukangurambaga kandi Polisi y’u Rwanda irishishikariza abatwara ibinyabiziga kubahiriza inzira zashyiriwe imodoka zitwara abagenzi za ‘Bus’, mu rwego rwo kuzifasha kwihuta no gukemura ikibazo cy’abazikoresha batindaga mu nzira.
Ibi bigendana kandi na gahunda y’Umujyi wa Kigali yo gukomeza kwagura imihanda kugirango abayikoresha bagende bisanzuye.






