sangiza abandi

Prophet Vincent Mackay yarushinze na Kate Clinton Ndikumagenge (Amafoto)

sangiza abandi

Prophet Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umunyarwandakazi Kate Clinton Ndikumagenge, basezeranye imbere y’Imana, mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Kamena 2026.

Ibirori byo gushyingirwa kw’aba bombi byabereye mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village [ahazwi nka Camp Kigali]. Byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo imiryango y’aba bombi n’inshuti za hafi.

Ni ubukwe bwari bubereye ijisho kuva ku mitegurire yabwo ndetse na decoration y’aho bwabereye hari harimbishijwe mu buryo bwihariye.

Decoration yo mu bukwe bw’aba bombi yarambitsweho ibiganza n’Umunya-Uganda Icandy, uri mu bagezweho cyane mu Karere ndetse n’izina rye rikaba rizwi no ku Mugabane wa Afurika.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, Clinton Ndikumagenge, yashimangiye ko nyuma yo gushyingirwa na Prophet Vincent Mackay, imitima yabo yuzuye akanyamuneza.
Yagize ati “Mwarakoze cyane mwese mwaje, abagize uruhare mu migendekere myiza y’ubukwe, abadushyigikiye n’abadufashije kugira ngo umunsi w’ubukwe bwacu ube uwo tuzahora twibuka. Turishimye kandi namwe mwakire ishimwe riva ku ndiba y’imitima yacu.’’

Prophet Vincent Mackay yarushinze na Clinton Ndikumagenge bari bamaze igihe bari mu rukundo. Bakoze ubukwe nyuma y’imyaka ine yari ishize amwambikiye impeta y’urukundo mu Kirwa cya Santorini mu Bugiriki mu 2022.

Kate Clinton Ndikumagenge yamenyekanye binyuze mu nyigisho anyuza kuri Instagram, aho yigisha ubutumwa bwiza abinyujije mu cyo yise “Preeminent Touch” mu gihe Prophet Vincent, ari we washinze akaba anayobora “Prayer Warriors Global”.

Uyu Muryango w’Ivugabutumwa umaze imyaka itandatu wamamaza ubutumwa bwiza, ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

Abinyujije muri “Prayer Warriors Global”, Prophet Vincent Mackay ategura ibiterane bigari mu bice bitandukanye by’Isi aho nko mu mpeshyi ya 2023, yahurije abagera kuri 500 mu cyo yise “Purpose Conference” cyabereye i Dallas muri Texas.

Igitaramo aheruka gukora ni icyiswe “Seek Conference Rwanda 2025”, cyabereye muri Bethesda Holy Church mu Mujyi wa Kigali, ku wa 14 Ukuboza 2025, yahurijemo Israel Mbonyi n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ya True Promises na Boanerges Gospel Group.

Photos:

[fluentform id="3"]