Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi n’umugore we Nkurunziza Retina bakiriwe ku mugaragaro mu Itorero rya Shalom Covenant Church ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bagiye kujya basengera.
Igikorwa cyo kwakira umuryango wa Prosper Nkomezi cyabaye, ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026 kiyoborwa na Rev. Kiruhura Eugene Umuyobozi w’iri Torero aho mu ijambo rye yatangaje ko bishimiye kwakira Prosper Nkomezi n’umugore we mu muryango mugari w’Itorero rya Shalom Covenant Church.
Ati “Prosper turanezerewe cyane. Twishimiye kubakira muri Amerika no mu Itorero ryacu. Turabasabira umugisha, Imana izabakingurire imiryango itabasha gukingurwa n’umwana w’umuntu, kandi izabagirire neza mu gihe cyose muzamara muri iki gihugu.”
Prosper Nkomezi na Nkurunziza Retina bahawe umwanya wo kugira icyo babwira abari aho, bavuze ko bishimiye kwakirwa muri iri Torero ndetse by’umwihariko bashima Imana yatumye ubukwe bwabo bugenda neza.
Prosper Nkomezi yagize ati “Ndashima Imana yamfashije kubona Visa. Hari igihe nayisabye inshuro eshanu bikanga, ariko Imana irabikora.”
Nkurunziza Retina na we nti yagiye kure yibyo umugabo we yavuze aho yashimiye uburyo bakiriwe ndetse akomoza no ku migendekere myiza y’ubukwe bwabo.
Ati “ “Turashima Imana yadukoreye ubukwe bwiza, ikaturinda kuva mu myiteguro kugeza burangiye. Ikindi ndashima Imana ko ndi hano ndi kumwe n’umutware wanjye.”
Iki gikorwa kitabiriwe n’ababyeyi ba Retina Nkurunziza na bo bishimiye intambwe yateye we na Prosper Nkomezi, iki gikorwa cyosojwe no kurambikwaho ibiganza n’abakozi b’Imana barimo Rev Kiruhura Eugene na Aaron Ruhimbya basabira umugisha urugo rwa Prosper Nkomezi n’umugore we Nkurunziza Retina.
Tariki ya 13 Mutarama 2026, ni bwo Prosper Nkomezi yambitse impeta y’urukundo Retina amusaba kubana akaramata, nyuma yaho aba bombi baje gukora ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026 mu busitani bwa Jalia ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Prosper Nkomezi yamaze kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiyeyo asangayo Retina usanzwe ariho atuye we n’ababyeyi be, Prosper Nkomezi na Retina bakaba ariho bagiye gukomereza umurimo w’ivugabutumwa.
Prosper Nkomezi na Retina basabiwe umugisha


MAMA wa Retina yabashimiye intambwe bateye

Reba uko igikorwa cyo kwakira Prosper nkomezi n’umugore we Nkurunziza Retina mu Itorero cyagenze








