Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi, yambitse impeta y’urukundo Nkurunziza Retina bitegura kurushinga.
Ni mu mafoto uyu muhanzi yasangije abamukurikira ku rukuta rwa Instagram ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2025.
Prosper Nkomezi yasangije abamukurikira amafoto 17 arikumwe n’umukunzi we, Nkurunziza Retina, maze ayaherekesha amagambo yanditse muri Bibiliya, mu rwandiko rwa Yesaya 60:22.
Aya magambo agira ati” Jyewe Uwiteka nzabitebutsa igihe cyabyo nigisohora.”
Prosper yakomeje avuga ko umutima we wamuhisemo maze ijuru rikabiha umugisha.
Ati “Umutima wanjye waguhisemo , maze ijuru rirabyemeza, ndagukunda uyu munsi, ejo ndetse n’ubuziraherezo.”
Nyuma yo gusangiza aya mafoto agaragaza ari mu munyenga w’urukundo, Nkomezi yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise “The Beginning of Forever”.
Iyi ndirimbo nshya igaragaramo uyu mukunzi we Retina, baryohewe n’urukundo, ndetse kuri ubu yamaze kugera ku rukuta rwa YouTube y’uyu muhanzi.
Amakuru UMUNOTA ufite ni uko aba bombi bamaze igihe mu munyenga w’urukundo, kuri ubu bakaba bari mu myiteguro yo kurushinga bitarenze muri Werurwe 2026.
Prosper Nkomezi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, uyu muramyi azwi mu ndirimbo zirimo: ibashagukora, nzayivuga, yanyishyuriye, n’izindi nyinshi.














