Protais Mitali, wabaye Minisitiri mu Rwanda ndetse n’Ambasaderi, yitabye Imana mu Bubiligi aho yari amaze imyaka isaga 10 atuye.
Amakuru atangazwa na Igihe ni uko Protais Mitali yitabye Imana kuri uyu wa gatanu, tariki ya 1 Kanama, azize uburwayi yari amaranye igihe.
Mitali yari amaze igihe kinini atuye i Bruxelles, aho yagiye mu myaka 10 ishize nyuma yo kuva ku mirimo ya Leta.
Mitali yabaye Minisitiri wa Siporo n’Umuco, aba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Ishoramari, Ubukerarugendo n’Amakoperative, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia ndetse yabaye Perezida w’ishyaka rya PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015.
Nyuma y’igihe gito ahagaritse iyi mirimo ya Leta, yagiye kuba mu Bubiligi.
Mitali yari amaze igihe atagaragara mu ruhame, uretse inshuro imwe ku wa 28 Werurwe 2019, yagaragaye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi mu biganiro by’Umuryango Ibuka Mémoire & Justice Belgique.
Ku rundi ruhande yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubucuruzi n’ihuriro ry’imikino mu Rwanda mu myaka ya 2000 kugeza 2010.








