Ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yambaye umwambaro uriho Visit Rwanda ku bitugu, yatsinze Atletico Madrid ibitego 4-0, mu mukino wa mbere w’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025, ukaba ari umukino wa mbere wa PSG mu itsinda B, rya FIFA Club World Cup, wabereye muri Rose Bowl, Pasadena.
Ibitego bine bya PSG byatsinzwe na Fabián Ruiz watsinze icya mbere ku munota wa 19, icya kabiri gitsindwa na Vitinha mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, icya gatatu, Senny Mayulu ku munota wa 87 n’icya kane, Lee Kang-in yatsinze penaliti mu minota y’inyongera y’igice cya kabiri.
Muri iyi mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe, ikipe ya PSG izajya yambara umwambaro uriho ‘Visit Rwanda’ ku bitugu, nk’uko biri mu masezerano PSG na Visit Rwanda basinye ku wa 16 Mata 2025, ajyanye no gukomeza imikoranire kugeza mu 2028.
Aya masezerano arimo gukomeza kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu kugaragaza ibirango bya Visit Rwanda ku myenda y’abakinnyi ba PSG, cyane cyane ku maboko yabo mu mikino ya FIFA Club World Cup 2025 iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu mikino itatu iheruka, PSG imaze gutsinda ibitego 12, harimo mu mukino uheruka aho batsinze Atletico Madrid 4-0, mu wabanje usoza Champions League batsinze Inter Milan 5, na mbere yaho bari babatsinze ibindi 3.
Uretse PSG yo mu itsinda B, ikipe ya Bayern Munich yo mu itsinda C nayo ifitanye imikoranire na Visit Rwanda nayo yatsinze Auckland City ibitego 10-0 mu mukino wabimburiye indi muri iri tsinda mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe.
Uyu mukino nawo wabaye ku cyumweru, wabereye muri TQL Stadium, aho igice cya mbere cyarangiye Bayern Munich itsinze ibitego 6-0, bibiri byatsinzwe na Michael Olise, ibindi bibiri bitsindwa na Kingsley Coman, kimwe cya Sacha Boey n’ikindi cya Thomas Muller, waje no kongera gutsinda ikindi mu gice cya kabiri, n’ibindi bitatu byo muri iki gice byatsinzwe na Jamal Musiala.











