sangiza abandi

Queen Cha ntarakira igikomere cyo kubura umubyeyi we Dr Mugemana  Charles

sangiza abandi

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne wamamaye nka Queen Cha mu muziki Nyarwanda, yahishuye ko atarabasha kwakira ko yabuze Se, Dr. Mugemana witabye Imana muri Mutarama 2026.

Ibi Queen Cha yabitangaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Werurwe 2026, aho yahaye umwanya abamukurikira bakamubaza ibibazo bitandukanye akagenda abasubiza.

Umwe mu bamukurikira yamubajije ati, “Ese urikunyura ute muri ibi bihe nyuma yo kubura umubyeyi wawe”

Mu gusubiza Queen Cha yavuze ko urupfu rwa Se, Dr Mugemana rwamushegeshe bikomeye gusa kuri ubu arimo kugerageza kubyakira.

Ati “ Kubura Data, byashegeshe buri kimwe muri Jye, kuba adahari ndetse n’uburemere bwabyo.. ndimo ndagerageza n’ubwo bitoroshye”

Umubyeyi wa Queen Cha, Dr. Mugemana Charles wabaye umuganga wa Rayon Sports imyaka 30 yitabye Imana tariki ya 13 Mutarama 2026, akaba ariwe mubyeyi Queen Cha yari asigaranye kuko Mama we Nyiraneza Adeline yitabye Imana Queen Cha akiri muto.

Uyu muhanzikazi yabonyeho umwanya wo kwizeza abakunzi b’indirimbo ze ko mu gihe cya vuba agaruka mu muziki akongera gukora indirimbo zibanyura.

Queen Cha w’imyaka 35 y’amavuko ni umwe mu bahanzikazi bagize umuriri ndetse no gukundwa byagahebuzo mu muziki wo mu Rwanda mu myaka 16 ishize.Uyu muhanzikazi yamamaye mu ndirimbo ze zirimo: Umwe rukumbi, Kizimyamwoto, Winner, icyaha ndacyemera, n’izindi nyinshi.

Queen Cha biracyamugoye kwakira urupfu rw’umubyeyi we

Photos:

[fluentform id="3"]