sangiza abandi

Racine yateguje Album nshya yise “Rwa HipHop II”

sangiza abandi

Umuhanzi w’umuraperi Racine yateguje abakunzi be umuzingo mushya w’indirimbo yise “Rwa HipHop II”, igice cyawo cya mbere (Volume 1) kikazajya hanze tariki 9 Ukwakira 2026.

Nk’uko Kamatari Thierry uzwi nka Racine yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragarije abakunzi be ko Volume ya mbere izaba iriho indirimbo 5.

Indirimbo zigaragara kuri Volume ya mbere ya “Rwa HipHop II” ni izaba ibimburira izindi, Byaruta yakoranye n’umusizi Junior Rumaga, Amina 2 yakoranye na Rapcha, Akicuza yakoranye na Bulldog na Badman yakoranye na B Face na Umusepela Crown wo muri Zambia.

“Rwa HipHop II” ije ikurikira indi Album yashyize hanze muri 2022 yariho indirimbo 13 yitwaga “Rwa HipHp” gusa siyo aheruka kuko muri 2023 yashyize hanze iyitwaga “2023 AD” yariho indirimbo 8.

Racine watangiye umuziki muri 2017 ni umwe mu baraperi bazwiho kwandika amagambo akakaye, ndetse afite uburyo yihariye arapamo bituma benshi mu bakurikira iyi njyana usanga bamwemera.

Zimwe mu ndirimbo Racine afite zakunzwe cyane harimo “100” yakoranye na Papa Cyangwe, “Amina”, “My Guy”, “Agahugu”, “Bizacamo”, “Overnight”, “Nsengera”, “Nzura”, “Hinduka” n’izindi.

Racine yateguje Album nshya yise “Rwanda HipHop II”

Photos:

[fluentform id="3"]