sangiza abandi

RALGA yabonye umuyobozi Mushya

sangiza abandi

Valens Uwineza yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’Ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), asimbuye Dominique Habimana uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Yemejwe mu Nama y’Inteko Rusange idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yasabye RALGA gukomeza guteza imbere iri shyirahamwe no gutuma abaturage bahabwa serivisi inoze.

Ati “Hari byinshi RALGA yakoze mu kubaka ubushobozi bw’Inzego z’ibanze tuyishimira. Turashimira kandi uruhare RALGA ikomeje kugira mu guharanira ko ijwi ry’Inzego z’ibanze ryumvikana mu ruhando mpuzamahana.”

Yongeyeho ati “Turifuza ko RALGA izakomeza kuba umuyoboro uhamye watuma Inzego z’ibanze ziyubaka zigakomera, zigakora neza, kandi zigatanga serivisi nziza, bikazamura ibipimo by’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa n’uruhare bagira mu igenamigambi n’ibibakorerwa.”

Uwineza yabaye Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ndetse azwi mu kuyobora umuhango wo kwakira indahiro z’abayobozi binjiye muri guverinoma.

Photos:

[fluentform id="3"]