Ikipe ya Rayon Sports yananiwe gukora ibyo yari yitezweho igwa miswi na Gicumbi FC itahabwaga amahirwe yongera gutuma abafana bajya mu bwigunge.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 04 Mata 2026, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium.
Rayon yinjiye neza muri uyu mukino maze, hakiri kare ku munota wa 20 ibona uburyo ku mupira Aziz Bassane yakiriye uturutse kwa Joachim Vigninou ariko ateye ishoti riremereye cyane umunyezamu wa Gicumbi FC, Matondo Mechack awushyira muri koruneli
Abasore ba Gicumbi FC batangiye kuva inyuma bagerageza uburyo binyuze ku bakinnyi bayo bakina basatira barimo Ndikumana Arteta, Bitwayiki Bahati Clement, Lola Kanda Moise, n’abandi.
Ku munota wa 41 w’igice cya mbere, rutahizamu wa Rayon Sports Fall Ngagne yacomekewe umupira mwiza na Olivier Kwizera maze awushyira ku gituza neza ariko ageze imbere y’izamu rya Gicumbi FC ryari ririnzwe na Matondo Mechack ateye umupira unyura ku ruhande gato
Igice cya mbere cyongeweho iminota irindwi,bitewe n’uko umukino wari wagiye uhagarara cyane bavura abakinnyi bagiye bagira imvune, muri iyo minota Rayon Sports yakomeje gusatira maze Faustin Likau ukina hagati mu kibuga , azamukana umupira yihuta cyane awuha Fall Ngagne wihuse agana ku izamu ariko awuhinduye ashaka Likau umupira ba myugariro ba Gicumbi FC bawushyira muri koruneli.
Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa ariko abakinnyi ba Rayon Sports bajya kuruhuka bakubita agatoki ku kandi bitewe n’uburyo bwinshi babonye ariko ntibabubyaze umusaruro.
Igice cya kabiri cyatangiranye na Gicummbi FC yasatiraga izamu cyane, maze ku munota wa 64 Ndikumana Arteta atunganya umupira mwiza ariko awuhaye Lola Kanda Moise awutera hejuru y’izamu rya Kwizera Olivier
Ku munota wa 66 umutoza wa Rayon Sports watoje uyu mukino, Romami Marce yakoze impinduka maze Joachim Vigninou aha umwanya Habimana Yves winjiyemo agiye kongera ingufu mu busatirizi
Ku munota wa 71 w’umukino Aziz Bassane yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo rwa Rayon Sports yihuta cyane ariko awuhinduye ashaka Habimana Yves uba muremure ntiyabasha kuwukina urarenga.
Ku munota wa 75 w’umukino Rayon Sports yari ikambitse ku izamu rya Gicumbi FC yabonye uburyo bw’igitego ku mupira Fall ngagne yahawe na Uwumukiza Obed maze uyu rutahizamu ahita atera ishoti riremereye cyane ariko umuzamu mechack amubera ibamba awushyira muri koruneli
Nta minota yahise ku wa 77 Fall Ngagne yongeye gucomekerwa umupira yisanga asigaranye n’umuzamu Mechack Matondo wenyine ariko ateye ishoti n’ukuguru kw’ibumoso umupira yongera kuwushyira muri koruneli.
Iyi koruneli Ndayishimiye Richard yayiteye neza cyane maze umupira uruhukira ku kirenge cya Faustin Likau, wawuteye adahagaritse ugiye kujya mu izamu kapiteni wa Gicumbi FC, Nshimiyimana Marc Goviu awukuraho awushyira muri koruneli.
Iminota icumi ya nyuma yaranzwe no kugerageza uburyo ku mpande zombi ariko by’umwihariko ikipe ya Gicumbi FC yabonye amahirwe y’imbonekarimwe ku munota wa 90 aho Ndikumana Arteta yasigaranye n’izamu ryonyine ku mupira Olivier Kwizera yaramaze gukuramo ariko yawutera ukanyura ku ruhande gato.
Umukino wongeweho iminota itandatu ariko amakipe yombi habura iyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yagiye aboneka umusifuzi w’umukino Ngabonziza Jean Paul yemeza ko amakipe yombi agabanye amanota.
Nyuma yo kugwa miswi na Gicumbi FC, ikipe ya Rayon Sports yafashe umwanya wa kane aho ifite amanota 43 ikurikiwe na Kiyovu Sports ya gatanu ifite amanota 42, ni mu gihe Gicumbi FC yahise izamuka ku mwanya wa 12 aho ifite amanota 26 inganya na Gasogi United ya 13 ariko Gicumbi FC ikayirusha kuba ifite umwenda muto w’ibitego yatsinzwe.
AMAFOTO











