sangiza abandi

Rayon Sports yatangaje igihe ‘Rayon Day’ izabera

sangiza abandi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kamena 2026 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko umunsi ngarukamwaka isanzwe itegura uzwi nk’umunsi w’Igikundiro cyangwa Rayon Day uzaba tariki 18 Nyakanga 2026 muri Sitade Amahoro.

Kuri uyu munsi ikipe ya Rayon Sports ikina umukino wa gicuti n’ikipe ikomeye iba yatumiwe ndetse ni wo mwanya iyi kipe izwi ku izina rya “Gikundiro” imurikira abafana bayo abakinnyi izakoresha mu mwaka uba ugiye gukurikiraho harimo n’abakinnyi bashya ndetse na nimero bazaba bambara.

Umukino wa gicuti ukinwa n’abagabo gusa ariko igikorwa cyo kwerekana abakinnyi cyo kiba mu makipe yombi ya Rayon Sports yaba mu bagore n’abagabo.

Umwaka ushize, Rayon Sports yari yatumiye Young Africans yo muri Tanzania, kuri ubu bikaba bivugwa ko ishobora gutumira Gor Mahia FC yegukanye Shampiyona yo muri Kenya n’ubwo Rayon Sports itaragira icyo ibivugaho ndetse ntiranatangaza ikipe izakina nayo kuri uyu munsi.

‘Rayon Day’ ni umunsi unarangwa n’imyidagaduro aho abahanzi, ababyinnyi n’abavangavanga imiziki (Dj) batumirwa bagasusurutsa ababa bawitabiriye.

Umunsi w’Igikundiro ni ingenzi cyane ku bafana ba Rayon Sports kuko kuva watangira gutegurwa bwa mbere muri 2019 ubaha ishusho y’uko ikipe izaba ihagaze mu mwaka uba ugiye gukurikiraho.

Photos:

[fluentform id="3"]