sangiza abandi

Rayon Sports yatinye gukina irushanwa ririmo APR FC yamaze gusimbuzwa

sangiza abandi

Nyuma yo gutera utwatsi gukina irushanwa ribanziririza shampiyona (Pre-season) ryateguwe na mukeba APR FC, Rayon Sports yamaze gusimbuzwa AS Kigali.

APR FC yari yandikiye Rayon Sports iyisaba ko yakwitabira iri rushanwa rito mu rwego rwo gukomeza kwitegura umwaka w’imikino wa 2025-26.

Yayibwiraga ko hazaba harimo n’andi makipe akomeye nka Police FC yo mu Rwanda na Azam FC yo muri Tanzania.

Gusa Rayon Sports ifite umukino wa gicuti na Yanga yo muri Tanzania kuri Rayon Day izaba tariki ya 15 Kanama 2025 yanze ubu butumire cyane ko inafitanye n’umukino na APR FC w’Igikombe kiruta ibindi “Super Cup”.

Nyuma y’uko Rayon Sports yanze, AS Kigali ni yo igomba kuyisimbura cyane ko yanamaze kubyemera. Ni irushanwa riteganyijwe kuzatangira tariki ya 18 Kanama 2025.

AS Kigali yamaze gusimbura Rayon Sport mu mukino wa Pre-season uzayihuza na APR FC

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]