sangiza abandi

Rayon Sports yongeye gutera ikirenge mu cya mukeba, itsikirira i Rubavu

sangiza abandi

Rayon Sports yongeye gutakaza amanota igwa miswi na Rutsiro FC yemerera APR FC kwidagadura no guhumeka ituje mbere y’uko zizisobanura tariki ya 02 Gicurasi 2026.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, ni bwo ikipe ya Rutsiro FC yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 27 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Mbere y’umukino

Uyu mukino wabanjirijwe n’igikorwa cyo Kwibuka abakinnyi, abayobozi ndetse n’abafana ba Rayon Sports bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iki gikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru aho cyabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka rwahagurukiye kuri Sitade Umuganda rugasorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Commune Rouge.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice,  Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, Perezida w’umuryango wa  Rayon Sports, Murenzi Abdallah, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, abayobozi baza Fan Clubs za Rayon Sports, ndetse n’abafana.

Twinjirane mu mukino

Ni umukino wagiye kuba Rayon Sports ibizi neza ko amakipe bahanganiye igikombe cya Shampiyona arimo mukeba   APR FC yatsikiye igasiga amanota atatu i Rubavu nyuma yo gutsindwa  na Etincelles FC , Kiyovu Sports n’ayo  igatsindwa na Al Hilal SC ,ni mu gihe Police FC  yo imaze iminsi mu bihe bibi  yatsinzwe na Bugesera FC , kuri Rutsiro FC yasabwaga gutsinda uyu mukino kugirango ibe yakwizera ko ibyiringiro byo kuguma mu cyiciro cya mbere bigihari.

Umutoza Haringingo Francis yari agiye gutoza umukino we wa mbere muri Rayon Sports nyuma yo gusinyishwa nk’umutoza mukuru wayo, bigateza rwaserera hagati y’ikipe yahoze atoza ya Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports yari yasinyiye gusa biciye mu biganiro  bya FERWAFA amakipe yombi akaza kumvikana Haringingo akemererwa gutoza.

Mu bakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports yabanjemo habayemo impinduka nyinshi aho umunyezamu wayo Kwizera Olivier atakinnye uyu mukino kubera ikibazo afitanye na Rayon Sports, amakuru UMUNOTA wamenye ni uko  ari ikibazo cy’amafaranga ye atarishyurwa kandi akaba abona Shampiyona igeze ku murizo  ibimuha ibyiringiro bicye by’uko azishyurwa amafaranga afitiwe, amasezerano afitanye na Rayon Sports akaba azarangira muri Kamena 2026.

Usibye Kwizera Olivier, kuri uyu mukino kandi Rayon Sports nti yarifite rutahizamu wayo Asman Ndikumana utarigeze azana n’abagenzi be mu Karere ka Rubavu.

Emery Bayisenge wari umaze iminsi adakina kubera imvune na  Aziz Bassane ni bamwe mu bakinnyi bakomeye babanje ku ntebe y’abasimbura ni mu gihe Tony Kitoga, Drissa Kouyate, na Nshimimana Fabrice bongeye kubanza mu kibuga nyuma y’igihe kirekire bamenyereye intebe y’abasimbura.

Umukino watangiranye ishyaka n’imbaraga nyinshi ubonako Rutsiro FC yatanze Rayon Sports kwinjira neza mu mukino ndetse hakiri kare cyane ku munota wa 11 Rutsiro FC yashoboraga gufungura amazamu  ku mupira Nizeyimana Jean Claude uzwi nka  ‘Rutsiro’,  yambuye Faustin Likau maze  awuha  rutahizamu Arigo Obus GodsPower wa Rutsiro FC ariko ateye ishoti umupira myugariro Tshimanga  Ramadhan ahita awushyira muri koruneli.

Ku munota wa 20 kuri Sitade Umuganda ndetse no mu Karere ka Rubavu muri rusange,  haguye imvura nyinshi bituma abafana   bari bicaye ahadatwikiriye birukankira kugama iyi mvura mu myanya itwikiriye gusa iyi mvura yabaye iy’umugisha kuko yaguye umwanya muto igahita itanga umucyo w’izuba ryinshi ry’igicamunsi.

Ku munota wa 27 Rayon Sports yagerageje uburyo bwayo bwa mbere bugana ku izamu binyuze  ku mupira mwiza Tony Kitoga na Tambwe Gloire bahererekanyije maze Kitoga awuhinduye ugendera hasi  ashaka rutahizamu  Fall ngagne ntiyawugeraho neza.

Ku munota wa 30 Rutsiro FC  yabonye uburyo bwo gufungura  amazamu ku mupira mwiza rutahizamu Nizeyimana Jean Claude  uzwi  nka ‘Rutsiro’ , yahawe  ari inyuma y’urubuga rw’amahina  ariko ateye ishoti umupira unyura ku ruhande.

Ku munota wa 41 Tambwe Gloire wa Rayon Sports   yahinduye umupira ugendera mu Kirere rutahizamu  Fall Ngagne ashyize ku mutwe ujya hejuru gato  y’izamu

Ku munota wa 45  mbere yo kujya mu kiruhuko cy’igice cya mbere, Tony Kitoga yacometse agapira keza ku ruhande rw’ibumoso  rwa Rayon Sports  awuha  Mugisha Didier ‘Taichi’ ariko uyu musore awupfusha ubusa ba myugariro ba Rutsiro FC bahita bawukuraho.

Igice cya mbere cyongeweho iminota ibiri ariko amakipe yombi nti hagira ibasha kubyaza umusaruro iyo minota maze umusifuzi w’umukino, Mulindangabo Moise yohereza abakinnyi b’amakipe yombi mu kiruhuko cy’igice cya mbere.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka zihuse ku ruhande rwa Rayon Sports, aho Tony Kitoga yahaye umwanya Aziz Bassane kugirango yongere ingufu mu busatirizi

Ku munota wa 50 Ndayishimiye Richard yacomekeye agapira keza, Mugisha Didier ‘Taichi’ ariko awuhinduye umunyezamu wa Rutsiro FC  Manala Joseph arawifatira

Ku munota wa 62  habayeho izindi mpinduka ku ruhande rwa Rayon Sports aho Mugisha  Dider ‘Taichi’ yasimbuwe na Habimana Yves, ni mu gihe Rutsiro FC n’ayo yahise ikora impinduka Maniriho Destin asimbura  Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’.

Ku munota wa 63 habuze gato Rutsiro FC yarifunguye amazamu kuri Coup Franc yari muri metero nka 35 uvuye ku izamu rya Rayon Sports, maze  rutahizamu Arigo  Obus GodsPower wa Rutsiro FC atera   ishoti riremereye cyane umupira Drissa Kouyate umunyezamu wa Rayon Sports umuca mu myanya y’intoki uragenda ukupita umutambiko ariko ahita yongera kuwufata.

Ku munota wa 78 ikipe ya Rutsiro FC yarisumbirije Rayon Sports muri iyo minota yakoze impinduka aho  Kwizera Eric uzwi nka  ‘Kirungo’ yasimbuwe na Nkubito Amza

Iminota icumi ya nyuma  yaranzwe no gusatirana ku mpande zombi aho buri kipe yashakaga kubyaza umusaruro uburyo  yabonaga

Ku munota wa 87 Ganijuru Elie yahawe umupira mwiza na Ndayishimiye Richard maze yifatira  icyemezo ari muri  metero 35 uvuye ku izamu rya Rutsiro FC ryari ririnzwe na Manala Joseph, atera ishoti riremereye cyane ariko umupira unyura ku ruhande.

Umukino wongeweho iminota itanu abafana ba Rayon Sports ibyiringiro byo gutwara igikombe biyoyoka babyirebera n’amaso yabo, kugwa miswi nta cyo byafashije aya makipe yombi kuko  Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona aho ifite amanota 44, ikaba irushwa amanota umunani na APR FC , ni mu gihe Rutsiro FC ikiri mu murongo utukura mu makipe abiri ya nyuma aho iri ku mwanya wa 17 ifite amanota 22.

AMAFOTO

Rayon Sports yabanje gukora igikorwa cyo Kwibuka abari abakinnyi, abayobozi ndetse n’abafana bayo

AMAFOTO yaranze umukino

Irebere ibihe byingenzi byaranze uyu mukino

Photos:

[fluentform id="3"]