Urwego Rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko byinshi mu bibazo byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2024-2025, byiganjemo ibijyanye n’abagororwa byafatiwe ingamba ku buryo byinshi byamaze gukemuka.
Ni ibyatangajwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, ubwo yari imbere y’Abagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburenganzira bwa Muntu mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ibi bibazo byari muri uru rwego birimo abagororwa bari bagifunzwe kandi bararangije ibihano byabo, abafunzwe badafite impapuro zemewe z’inkiko zibafunga, n’izindi mbogamizi zijyanye n’imikoranire y’inzego zitandukanye.
CG Evariste Murenzi, yabwiye abagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburenganzira bwa Muntu ko RCS yahagurukiye gukemura ibyo bibazo ifatanyije n’izindi nzego bireba.
Ati” Ibibazo byagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu twarabihagurukiye, kandi byinshi muri byo byamaze gukemuka.
Twakoranye n’inzego zitandukanye kugira ngo habeho kurekura abagororwa bari bararangije ibihano byabo no gukosora ibindi byari byagaragajwe.”
Yavuze ko gutinda kwa bamwe mu bagororwa gutaha nyuma yo kurangiza ibihano byabo byaterwaga ahanini n’itinda ry’imikoranire hagati y’inzego bireba, ariko ko hashyizwemo imbaraga nyinshi kugirango bihagarare.
Ati “Turimo gukorana n’izindi nzego bireba kugira ngo ikibazo cy’abagororwa batinda gutaha kandi bararangije ibihano kijye gikemurwa mu gihe, bityo ntikizongere kugaragara.”
CG Murenzi yashimangiye ko RCS ishyira imbere kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu magororero n’ahandi hafungirwa abantu, anagaragaza ko raporo z’inzego z’ubugenzuzi zifasha urwego gukomeza kunoza imikorere yarwo.







