sangiza abandi

RCS yihanije abasura abagororwa bakabashyira ibikoresho bitemewe

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwihanije bamwe mu basura abagororwa bakabashyira ibintu bitemewe birimo n’ibiyobyabwenge. Ibi bibaye nyuma y’uko iyi migirire igaragariye mu igororero rya Rusizi.

Ibigaragazwa bitemewe byagiye byinjizwa muri iri gororero byiganjemo ama terefoni n’ibikoresho bijyana ayo, ibikoresho by’amashanyarazi, amafaranga, amafarini n’ibindi byifashishwa mu gukora inzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi.

Ibi byatumye Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi, aganira n’abagororerwa mu igororero rya Rusizi ndete n’abo mu miryango yabo bari baje kubasura.

Yagaragaje ko abasura bakoresha amayeri yo guhisha ibitemewe haba mu nkweto, mu myenda n’ahandi, abasaba kubihagarika.

Yagize ati: “Mubyirinde abo muza gusura batekane namwe mutekane, twese dutekane”.

Umuvugizi w’uru rwego, CSP Sengabo Hilary Emmanuel avuga ko abasura ababo mu magororero bakwiye kugira imyitwarire iboneye, dore ko hari bamwe mu bagiye bagwa mu byaha nk’ibi bakisanga nabo babihaniwe n’inkiko.

Yagize ati: Niyo mpamvu tuvuga ngo abaza gusura ababo, nibadufashe kugorora abafunzwe, aho kubafasha kugorama”.

Avuga ko hari abagera kuri 15 bafunzwe baje gusura ababo bafunze, kubera kugwa muri ibi byaha bakaba barabihaniwe n’inkiko, asaba abasura kureka iyi myitwarire.

Ati “Uburenganzira bw’abantu bafunzwe bwo gusurwa, ntibukuraho uburenganzira bw’umutekano w’igororero”

Bamwe mu bafite ababo bagororerwa muri iri gororero bavuga ko bagaya iyi myitwarire nk’uko umwe muri bo, Murwanashyaka Issaie abigarukaho

Ati: Ntabwo ari byiza, kuko nta muntu ufunze ukoresha terefoni kuko umuntu ufunze aba ari mu bihano ari kugororwa, umuntu usura uzana ibyo bibazo, ni ushaka gusenya igihugu ntabwo ashaka kucyubaka.”

RCS ivuga ko n’ubwo hari abamaze gufatwa bafunze mu bagaragaweho ibi bikorwa bitemewe, hari n’abandi bagikurikiranwa. Kugeza ubu, igororero rya Rusizi rigororerwamo abagera ku 3480.

Photos:

[fluentform id="3"]