sangiza abandi

RDB yafunze by’agateganyo Château Le Marara

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rufunze by’agateganyo hoteri Château Le Marara iherereye mu Karere ka Karongi, nyuma yo gusanga ikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu itangazo RDB yasohoye, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 21 Nyakanga yavuze ko iyi hoteri yarenze ku mabwiriza ateganywa n’Itegeko No 12ter/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014 rigena imitunganyirize y’urwego rw’ubukerarugendo, mu ngingo yayo ya 5, 20 na 29.

Izi ngingo zisaba buri kigo gikora muri uru rwego kugira uruhushya rwemewe, ndetse zigaha RDB ububasha bwo kuba bahagarika ibikorwa bikorwa mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko.

RDB yatangaje ko nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe byagaragaye ko hoteri Château Le Marara yakomeje gukora nta ruhushya ifite, ari na yo mpamvu hafashwe icyemezo cyo kuyihagarika, bikazatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa 22 Nyakanga 2025.

RDB yamenyesheje abayobozi b’iyi hoteri ko iki kimeze nikiramuka kirenzweho izafatirwa ibindi bihano bikarishye.

Muri iri tangazo kandi RDB yavuze ko iyi hoteri izongera gufungurwa ari uko yujuje ibisabwa byose bijyanye n’amategeko agenga ubukerarugendo, birimo kugira impushya zose no gutanga serivisi zinoze.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’amakuru yaramaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga ashinja iyi hoteri imikorere mibi no gutanga serivisi zitanoze.

RDB yaboneyeho kwibutsa ibigo byose bikora muri uru rwego rw’ubukerarugendo ko kugira uruhushya rubyemerera gukora ari itegeko.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]