sangiza abandi

RDC: Urukiko rwa Gisirikare rwafashe umwanzuro mu rubanza rwa Gen. Yav ushinjwa gukorana n’u Rwanda.

sangiza abandi

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwatangaje ko rusoje ibiganiro birebana n’ibimenyetso mu rubanza rwa lieutenant-général Philémon Yav Irung uregwa ubugambanyi,rutegeka ko iburanisha ritangira kuwa 5 Gicurasi.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo kudategereza raporo y’Urwego rushinzwe umutekano muby’ikoranabuhanga (Conseil national de cyberdéfense) rwananiwe gufungura telefone z’uregwa zari zarafatiriwe mu myaka ine ishize.

Nyuma y’amezi abiri bisabwe gutanga ibisubizo, uru rwego rushinzwe umutekano muby’ikoranabuhanga rwasabye kongererwa igihe, ruvuga ko izi terefone zifite ubwirinzi buhanitse, ariko ntirutanga igihe nyacyo bizasaba.

Urukiko rwatesheje agaciro icyo cyifuzo, rushingiye ku ihame ryo kwihutisha imanza, rutegeka ko izo telefone zisubizwa, runatangaza ko iburanisha risoje.

Mbere yaho, izindi nzego z’umutekano n’ubutasi nazo zari zananiwe gufungura izo telefone za Philémon Yav Irung, wahoze ayobora akarere ka gatatu ka gisirikare, kagizwe n’intara zo mu burasirazuba zirimo ibibazo by’umutekano.

Muri iki cyiciro cy’iperereza, abantu batandukanye batanze amakuru (renseignants) bamaze kumvwa n’urukiko, basubiza ibibazo by’abacamanza bagize uru rwego.

Mu batangabuhamya bumviswe harimo abajenerali Yangba Tene na Sylvain Ekenge, bavuze ko mu nama yabereye mu biro by’uwari guverineri wa gisirikare, Constant Ndima, jenerali Peter Chirimwami yigeze gutangaza ko uregwa yamweretse ubutumwa bwaturutse ku ruhande rw’u Rwanda bugira buti: “Chirimwami arimo kubangamira ibikorwa byacu.”

Ikintu cy’ingenzi muri uru rubanza ni ubutumwa bwa SMS bivugwa ko bumaze imyaka ine, bufitanye isano n’umuntu wavugwaga nk’ufatanya na Gen James Kabarebe, umwe mu bayobozi bakuru mu gisirikare cy’u Rwanda icyo gihe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo butumwa bushobora kugaragaza imikoranire n’ingabo z’u Rwanda.

Icyakora, ikibazo gikomeye ni uko Jenerali Peter Cirimwami, uvugwa ko ariwe wabonye ubwo butumwa muri telefone ya Yav, amaze igihe kirenga umwaka yarapfuye, bityo ubushinjacyaha bukaba busigaye budafite ibimenyetso bifatika cyangwa umutangabuhamya.

Ku ruhande rw’ubwunganizi, Me Carlos Ngwapitshi yatangaje ko “nta kimenyetso gihari”, mu gihe ku ruhande rw’ubushinjacyaha, umuyobozi wabwo mu gisirikare yemeza ko biteguye kuburana mu byumweru bibiri biri imbere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]