Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) yatangaje gahunda nshya yo gushinga umutwe wihariye uzajya ucunga umutekano w’ibirombe by’amabuye y’agaciro mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke kimaze igihe kivugwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Nk’uko byatangajwe n’urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’ibirombe by’amabuye y’agaciro muri RDC, uyu mutwe uzaba ugizwe n’abasirikare n’abakozi b’inzobere mu kurinda ibikorwaremezo by’ubucukuzi.
Biteganyijwe ko uzatangirana n’abarenga 3.000 bitarenze ukwezi k’ukuboza 2026.
Uyu mushinga ukaba uzasaba ingengo y’imari igera kuri miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika mu cyiciro cyawo cya mbere.
Uru rwego rwasobanuye kandi ko mu gihe kirekire, by’umwihariko mu 2028, uyu mutwe ushobora kugera ku bakozi bagera ku 20.000, bazaba bashinzwe kurinda umutekano w’ibirombe bikomeye byo hirya no hino mu gihugu.
Ibikorwa by’uyu mutwe bizatangirira mu ntara zigize agace ka Katanga mu majyepfo y’uburasirazuba bwa RDC, ahazwiho ubukungu bwinshi bw’amabuye y’agaciro arimo zahabu, lithium, zinc, gasegereti na coltan, bikunze kuvugwaho amakimbirane n’ubucukuzi butemewe.
Ubuyobozi bwa RDC bwemeza ko nubwo ibirombe byinshi birindwa n’ingabo za leta ndetse n’abapolisi, hakigaragara ibibazo by’umutekano muke, ubucukuzi butemewe n’amakimbirane atandukanye.
Ibi byatumye hafatwa icyemezo cyo gushyiraho inzego zihariye zizaba zifite inshingano zihamye zo kurinda uru rwego rw’ubukungu.
Uyu mushinga uteganya ko uzaterwa inkunga na leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) ndetse n’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu rwego rw’amasezerano RDC yagiranye na USA mu Ukuboza 2025 ku bijyanye no guteza imbere no kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro.
UAE nayo ivugwa nk’umufatanyabikorwa ukomeye muri iyi gahunda, cyane cyane mu bijyanye n’ishoramari n’ubumenyi mu micungire y’umutekano n’ubucukuzi.
Nubwo iyi gahunda igaragazwa nk’igisubizo ku bibazo bimaze igihe mu rwego rw’amabuye y’agaciro muri RDC, hari abakurikiranira hafi politiki n’umutekano mu karere bagaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rizasaba igenamigambi rikomeye, kugira ngo hirindwe kunyuranya n’amategeko cyangwa ikoreshwa nabi ry’uyu mutungo.








