sangiza abandi

RGB yasabye abafite insengero kwirinda iyezandonke n’iterabwoba

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, bwasabye imiryango ishingiye ku myemerere kuba intangarugero mu gukumira no kurwanya ibyaha bijyanye n’iyezandonke n’iterabwoba.

Byagarutsweho kuri uyu wa gatatu, tariki ya 17 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga inama nyunguranabitekerezo iri kubera mu Mujyi wa Kigali, yahurije hamwe abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere.

Abayitabiriye basobanuriwe amategeko y’Igihugu yo kurwanya iyezandonke n’uburyo bwo kwirinda gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Uwicyeza Picard, yavuze ko ibyo biganiro bigamije kungurana ibitekerezo kugira ngo iyo miryango itazagwa mu mutego wo kugwa muri ibyo bikorwa bibi.

Ati: “Ibi kubyirinda binafasha sosiyete tubamo, kuko amafaranga y’iyezandonke ni yo yari gufasha kubaka abaturage bacu. Binafasha u Rwanda kuko rukomeje kugaragaza ko rwizewe, rufite umutekano, kuko ibipimo by’ibikorwa by’iterabwoba biri hasi cyane.”

Uwicyeza Picard yaboneyeho no kuburira abanyamadini n’amatorero bafungiwe insengero bakazimurira kuri murandasi (online).

Ati: “Hari abagaragarijwe ko bafungiwe kubera impamvu nyinshi, hari abambuwe ubuzima gatozi bahita bimurira ibikorwa babo kuri murandasi (online), bazi ko aho hantu amategeo atabageraho, ariko abageraho, ntabwo ari bikorwa byemewe kandi turi kubikurikirana”.

Yibukije ko abujuje ibisabwa bemerewe gukorera kuri murandasi aribo bonyine bakwiye kubikora mu buryo bwemewe n’amategeko, abatemerewe abasaba kubihagarika.

Mu 2024, RGB yatangaje ko bimwe mu bituma insengero zigenda ziba nyinshi kandi zitujuje ibisabwa ari uko hari abazishinga batagamije ibikorwa byo kwigisha iby’iyobokamana ahubwo bagamije inyungu zabo bwite zirimo gushaka amafaranga n’imitungo bivuye mu baturage.

RGB yagaragaje ko hari bamwe mu bakora ivugabutumwa banyuze mu itangazamakuru n’indi miyoboro nka Youtube, bakabikora batanditse akenshi bagatanga n’inyigisho ziyobya abaturage.

Byatumye isaba abayobozi b’ibitangazamakuru binyuranye kujya bashishoza mu gutanga umwanya n’urubuga rw’izo nyigisho ariko abo bavuga butumwa nabo basabwa kubahiriza amategeko.

Photos:

[fluentform id="3"]