Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwafunze Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet .
RIB ivuga ko bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
Abaregwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bakurikiranweho.
RIB yasabye abantu kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize iti” RIB irongera kuburira abantu bose kwirinda gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bunyuranye n’amategeko kandi itazihanganira uwo ariwe wese uzikoresha mu gukora ibyaha.”
Umwe mu bagize umuryango wa Barafinda yari yabwiye umunyamakuru Eric Bagiriwubusa ko” Iwe haje abantu bambaye impuzankano ya Polisi , bakamusanga mu rugo bakamutwara.”
Yongeyeho ko akekwa kuba yaratangaje amagambo ” atari meza ku gihugu” ari yo mpamvu bamutwaye.
Barafinda Fred yamenyekanye cyane ubwo yavugaga ko ashaka kwiyamamaza kuyobora u Rwanda, mu matora ya 2024 ariko ntiyaza ku rutonde rw’abahataniraga uwo mwanya .
Gusa abantu bamwe batangazwaga n’imigabo n’imigambi ye ndetse hari n’abavugavugaga ko yaba afite uburwayi bwo mu mutwe.





