sangiza abandi

RIB yagaragaje ishusho y’ibyaha byakorewe ku mbuga nkoranyambaga mu myaka ibiri

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwagaragaje ishusho y’ibyaha byakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu myaka ibiri ishize, ndetse harebwa uburyo bwo kwigisha amategeko abazikoresha mu kwirinda ibyaha.

Mu kiganiro na RBA, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yagaragaje imibare y’ibyaha icumi byakozwe mu myaka ibiri, ariyo umwaka w’ingengo y’imari 2022-2023 ndetse na 2023-2024.

Yagize ati” Icyaha cyitwa kwiyitirira umwirondoro cyari 47 ariko umwaka ukurikiyeho biba 25, ikindi, icyo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya ariko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga cyavuye kuri 24 kirazamuka kigera kuri 43, naho kubuza amahwemo hakoreshejwe mudasobwa biva kuri 20 bijya kuri 34.”

Yakomeje avuga ko “gutangaza ibihuha biva kuri 20 bigera kuri 24, gukangisha gusebanya ariko hakoreshejwe gushyira hanze amashusho y’urukozasoni byavuye ku icumi bigera kuri 14, gutangaza amakuru y’urukozasoni biva ku munani bigera kuri 14.”

Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya we agaragaza ko usanga akenshi imyitwarire y’abantu ku mbuga nkoranyambaga ijyana n’indangagaciro zabo.

Ati” Binajyana n’ukuntu umuntu asanzwe ateye, ntabwo wambwira ko usanzwe uri umunyamahane ngo nujya ku mbuga nkoranyambaga unanirwe kugira amahane ariko iyo habuze guhanga ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga, hari ubwo ubura ibyo ushyiraho, utangira gushyiraho ibigize ibyaha.”

Umunyamategeko Ibambe Jean Paul yavuze ko hari ikibazo cyo kutamenya amategeko mu bakoresha imbuga nkoranyambaga aho usanga hari abakoresha izo mbuga batazi ibyaha bashobora kuzikoreraho.

Ndetse agaragaza ko RIB atariyo yonyine ifite inshingano zo kwigisha no gusobanurira abantu amategeko, ahubwo hakwiye ubufatanye n’abanyamategeko n’izindi nzego.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]