Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025, hakurikiranywe ibirego birenga 4000 by’abana basambanyijwe.
Yabitangaje ku wa Mbere, tariki 25 Gicurasi 2026, mu gikorwa RIB yahuriyemo n’abanyamakuru kigamije kuganira ku ruhare rw’itangazamakuru mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana n’inda ziterwa abangavu.
Dr. Murangira yavuze ko RIB yakiriye ndetse ikanagenza ibirego 4,138 by’ibyaha byo gusambanya abana, birimo 2,103 byakiriwe hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2024, ndetse na 2,035 byakiriwe kuva muri Mutarama kugera muri Kamena 2025.
Ibi birego byaragabanutse kuko mu mwaka wabanje wa 2023/24 ibirego byakiriwe na RIB byari 4,567.
Mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2024/2025, ni ukuvuga kuva Nyakanga 2024 kugera Kamena 2025, abana b’abakobwa ni bo bibasiwe cyane kuko 95,6 % barasambanyijwe mu gihe abahungu bakorewe icyo cyaha bangana na 4,4%.
Intara y’Iburasirazuba niyo yiganjemo cyane aho yagaragayemo ibi byaha ku kigero cya 34%, Amajyepfo 21,6%, Umujyi wa Kigali 17,9%, iy’Iburengerazuba 17,7%, Amajyaruguru akagira 8,8%.
Ni mu gihe mu turere aka Gasabo kaza ku isonga aho kihariye 8,4%.
Abacyetsweho gukora ibyo byaha byo gusambanya abana, biganjemo ab’igitsina gabo bihariye 97,1% naho ab’igitsina gore bakaba 2,9%.
Ni mu gihe mu babikorewe, icyiciro cy’imyaka yabo cyibasiwe cyane ni hagati ya 14 na 17, hagakurikiraho abafite imyaka iri munsi y’icyenda hakabona kuza abari hagati y’imyaka 10-15.
Mu babasambanya bo, icyiciro cy’imyaka hagati ya 18-24 ni cyo cyiza ku isonga mu gukora ibyo byaha, kuko bari ku kigero cya 42%.
Zimwe mu mpamvu ziza ku isonga mu gusunikira abana kwisanga muri ibi byago byo gusambanywa, harimo kuba ababyeyi badaha umwanya uhagije abana babo, aho biri ku kigero cya 45,5%.
Indi mpamvu, ni ubumenyi buke biri ku kigero cya 14,5%, kwizezwa ibitangaza birimo no kuzagirwa umugore biri ku kigero 11,2% n’ibindi bikorwa byashyira umwana mu byago birimo nko gutuma umwana ajya ahantu hari ibirori byo mu ngo, ahatizewe, n’ahandi.
Yasabye abakorerwa ibyo byaha kudatinya kubivuga kuko hari abaterwa ubwobwa nyamara babivuze ntacyo baba ahubwo ko bituma uwabikoze abiryozwa kandi bikanabera abandi urugero.
Yavuze ko hari n’ibirego bakira, by’abahuje igitsina, aho abagabao basambanya abana b’abahungu, abagore ku bagore, n’abagore ku bahungu.
Mu bacyetsweho icyo cyaha 2,5 % ni ab’igitsina gore, mu gihe abagabo ari 97,5%
Abana basambanyijwe 96,5% ni ab’igitsina gore mu gihe ab’igitsina gabo ari 3,5%.








