Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, akurikiranyweho gukoresha imvugo zishyamiranya abantu, gutukana ndetse no kubuza amahwemo abandi hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.
Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, avuga ko uyu munyamakuru yatawe muri yombi kuwa gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024.
Ati” Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta yatawe muri yombi nyuma y’iminsi tumugira inama ndetse inshuro nyinshi yagiye yihanangirizwa ariko ahitamo kwinangira.”
Dr. Murangira yagiriye inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kuzibyaza umusaruro, cyane ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bifasha mu kugeza hose internet, bityo ko abantu bakwiye kuyikoresha neza birinda ibyaha kuko amategeko abihana ahari.
Yakomeje asaba abantu gukoresha neza imbuga nkoranyamba, ndetse asobanura ibikubiye mu kurikoresha nabi.
Ati” Imbuga nkoranyambaga nizikoreshwe neza, hirindwa kwinjira mu buzima bwite bw’abantu, gukoresha imvugo zikurura inzangano, gutukana, gutangaza amakuru y’ibihuha ndetse no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Ntabwo kugira urubuga nkoranyambaga umuntu yigengaho bitanga ubudahangarwa bwo kuba atazakurikiranwa mu gihe azikoresheje nabi.”





