Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ingabire Clement, umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi (Senior Civil Engineer) mu Mujyi wa Kigali
RIB yatangaje ko uwafashwe akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa birimo kudasobanura inkomoko y’umutungo ndetse n’iyezandonke hashingiwe ku iperereza yari amaze iminsi akorwaho.
Ingabire Clement ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, ndetse na dosiye ye ikaba yoherejwe mu bushinjacyaha.
RIB ikomeje kwibutsa abakoresha ububasha bafite mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
RIB kandi iraburira abantu kutemera kwiyandikaho imitungo itari iyabo mu buryo bwo gufasha abanyabyaha guhisha imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko nabo itegeko ribafata nk’abafatanyacyaha.
Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo butemewe n’amategeko.







