Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko ubugenzacyaha bw’u Rwanda bukora kinyamwuga, budafunga umuntu nta bimenyetso, kuko habanza gukorwa iperereza.
Ni ubutumwa yatambukije ku rubuga rwa X, asubiza umukobwa ku kiganiro cy’Umunyamakuru Murindahabi Irene (M Irne) yagiranye n’umukobwa witwa Solange (Soso) usanzwe uzwi mu ruganda rwa sinema.
Ni ikiganiro cyaranzwe no gutebya ku ngingo zitandukanye.
Uyu mukobwa yavugaga ko abakobwa bagira amayeri menshi cyane ndetse ko babishatse bafungisha uwo bashaka.
Yatanze urugero kuri Miss Mutesi Jolly, avuga ko hari ubwo abanyamakuru bakoresheje ikiganiro, bamubaza uburyo Gen Muhoozi akunze kumugereranya na Biyonce, n’ibindi bitandukanye.
Yagize ati “ Abaye ari wowe wari umuhagaze hejuru kuriya, Jolly agafata telefoni akavuga ngo muri iyi minsi nta mutekano mfite, ndajya mu kiganiro Irene aba andi hejuru, ambaza ubusa. Nta kuntu wabinkurikiranira nk’ibyumweru bibiri.”
M Irene ati “ Njye se ndi umugande ?
Undi yahise asubiza ko Uganda n’u Rwanda ari abavandimwe.
Uyu mukobwa yavuze ko ashatse yafungisha M Irene amubeshye ko yamufashe ku ngufu.
Ati “ Uziko ko njye mbishatse, nagukuramo miliyoni 10 Frw kano kanya, nta hantu na hato nahinze.”
Naguhamagara Irene bite, wavuye gusenga? Nonese ko nashakaga kuza kugusura? ukambwira ngo nari mfite gahunda na Rocky ariko nimugoroba uhace. Nkaza, nkicara, ugategereza ko soso ataha shwi! Saa tatu zagera nkahamagara polisi. Irene yampamagaye ngo nze dukore ibi nibi ngo arampa miliyoni 10 frw none yazinyimye.”
Yampamagaye ngo nze dukore ikiganiro, nje amfata ku ngufu. Rahira sha! Rahira ko utafungwa?”
Umuvugizi wa RIB yavuze ko ubugenzacyaha bw’u Rwanda bukora iperereza mu gufunga umuntu.
Dr Murangira yagize ati “ Ingingo ya 152 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rihana urega undi mu Bugenzacyaha amubeshyera. Ntabwo Inzego zo mu Rwanda zikora zityo, hakorwa iperereza. Hari abagerageje gukangisha gusebanya (ingingo ya 129) barakurikiranwe.”
Yakomeje ati “ Inama tujya ni ugushaka amafaranga mu buryo bwiza.”





