Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatahuye amayeri y’abantu icumi bakoraga inzoga z’inyiganano bazikorera mu rugo rwa Mutwarasibo.
Ni amakuru yatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira, yemeza ko batatu bengaga inzoga, abandi barindwi bagafasha mu gushaka amacupa yavuyemo za ‘Liquor’ no kwigana ibirango birimo n’icyi Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA).
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira avuga ko aba bantu batuye mu karere ka Gasabo ku Gisozi, bari bamaze amezi atanu bakora ndetse ko bakoreraga mu rugo rwa Mutwarasiba witwa Uwimana Claudette.
Dr Murangira avuga ko ubwo aba bantu bafatwaga bagerageje gutanga ruswa ya miriyoni 7Frw ku mugenzacyaha ngo adatanga amakuru, ariko akoresha ubunyamwuga atanga amakuru barafatwa.
Ati” Ikigaragaza uburemere bw’ibi bikorwa bakora bitewe n’amafaranga arimo ni uko nyiri ibyo bikorwa yahaye kuri telefone amafaranga miliyoni 3.4 Frw umugenzacyaha ngo amurekure biranga. Yagerageje kumuha andi mu ntoki miliyoni 1.4 Frw nabwo umugenzacyaha aranga, atanga amakuru ku bamukuriye arafatwa.”
Muri rusanjye ibyaha aba bantu bakurikiranyweho harimo gutanga indonke, kunyereza umusoro, iyigana no guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gishegesha umubiri.
Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyagaragaje ko muri izi nzoga basanzemo ibinyabutabire by’ubwoko bune birimo ’acetic’, ’volatile’, ’methanol’ na ’ethanol’. bishobora gutera ibibazo birimo kwangirika k’urwungano ngogozi , kuzamuka kw’isukari mu mubiri, kwangiza amagufa, ubuhumyi n’ibindi.
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo n’iya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.







