sangiza abandi

RP yatangije amasomo ajyanye n’imikoreshereze y’ibibuga by’indege hashimwa intambwe mu bumenyingiro

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yashimangiye ko u Rwanda rukomeje guteza imbere ubumenyi hashyirwa imbaraga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu kubaka uburyo butanga akazi ku rubyiruko.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2026, mu muhango wo gutangiza amasomo ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’ibibuga by’indege ndetse no mu byerekeye ubwikorezi n’imicungire y’ibicuruzwa muri Politekiniki y’u Rwanda (RP), ishami rya kigali (RP Kigali).

Binyuze muri aya masomo, abanyeshuri bazahabwa ubumenyi bufatika bubategura neza mu kazi mu bijyanye n’imikorere y’ibibuga by’indege, serivisi z’indege, ibikorwa bijyaye n’ubwikorezi bw’ibintu n’imicungire y’uruhererekane rw’ibicuruzwa.

Minisitiri Irere yavuze ko gushyira imbaraga muri aya masomo ari uguha urubyiruko amahirwe abyara akazi, bikanabafasha kubaka ejo hazaza habo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati: “Mu gihe inzego nk’ubwikorezi bwo mu kirere, ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ubukerarugendo zikomeje kwaguka, inshingano zacu ni ukureba ko urubyiruko rwacu rwiteguye kubyaza ayo mahirwe umusaruro.”

Aya masomo yateguwe ku bufatanye na World Bank Group binyuze mu mushinga witwa Priority Skills for Growth and Youth Empowerment Project, mu rwego rwo guhuza ubumenyi butangwa, n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Umukozi wa World Bank Group Ushinzwe Ibikorwa by’Uburezi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Epfo, Meskerem Mulatu, yavuze ko iterambere ry’u Rwanda rishingira ku bantu bafite ubumenyi, kandi ubwo bumenyi bubonerwa mu mashuri nk’aya y’imyuga n’ubumenyingiro.

Yagize ati “Gushora imari mu bumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo no mu bikoresho byigisha bigezweho si ugushora mu burezi gusa, ni ugushora mu guhanga imirimo, mu iterambere ry’ubukungu no mu hazaza h’u Rwanda. Twishimiye gushyigikira aya masomo ategura urubyiruko kubona imirimo no gutanga ibisubizo ibikenewe ku isoko ry’umurimo.”

Umuyobozi Mukuru wa Akagera Aviation, Patrick Nkulikiyimfura, yashimangiye ko urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rukeneye abakozi bafite ubumenyi buhanitse, basobanukiwe ibikorwa bya tekiniki ndetse na serivisi zihabwa abakiliya.

Yagize ati: “Aya masomo aje mu gihe gikwiye, azafasha kugabanya icyuho kiri hagati y’amasomo atangwa n’ibikenewe mu kazi, bityo abarangiza bazaba biteguye neza kwinjira ku isoko ry’umurimo no guteza imbere uru rwego.”

Mu gutangiza aya masomo mashya, hanatangijwe Icyumba cy’imyitozo cy’ikoranabuhanga kiberamo ibikorwa nk’ibibera ku kibuga cy’indege (Airport Simulator Workshop) hamwe n’Ishuri rigezweho (Smart Classroom) bibonetse bwa mbere mu Rwanda.

Ibi bikoresho birimo igishushanyo cy’ikibuga cy’indege , bifasha abanyeshuri kwiga mu buryo bufatika ibijyanye no kwakira abagenzi, ibikorwa byo ku kibuga cy’indege ndetse na serivisi zitangirwa mu ndege.

Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (RP), Dr. Sylvie Mucyo, yavuze ko intego yaryo ari ugutanga ubumenyi bufite ireme kandi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ibi bikoresho bishya bituma abanyeshuri bashyira mu bikorwa ibyo biga kandi bakarangiza bafite ubumenyi busabwa mu kazi.”

Yashimangiye ko umubare w’abiyandikisha muri aya masomo wakomeje kwiyongera, bigaragaza icyizere abantu bagenda bagirira iyi myuga.

Itangizwa ry’aya masomo rije mu gihe u Rwanda rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’ingenzi, harimo n’ikibuga cy’indege mpuzamahanga kiri kubakwa mu Bugesera, bikomeje gushyira u Rwanda ku rwego rwiza mu bwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ubukerarugendo mu karere. Ibi bituma hakenerwa cyane abakozi bafite ubumenyi ngiro n’ubushobozi bwo gukora ako kazi kinyamwuga.

Photos:

[fluentform id="3"]