Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe n’Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyosezi ya Kivu, hagaragajwe uruhare amadini n’amatorero yagize mu mateka ya Jenoside ndetse n’inshingano afite mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye amadini n’amatorero, abayobozi bo mu nzego z’ibanze, abashinzwe umutekano, imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abaturage.
Abatanze ubuhamya bagaragaje uburyo insengero nyinshi zahindutse ibagiro ry’Abatutsi mu gihe cya Jenoside, kandi ari ho benshi bari bahungiye bizeye kurokoka.
Niyigena Drocelle, warokokeye Jenoside mu Karere ka Rubavu, yavuze ko bamwe mu bakirisitu n’abayobozi b’amadini batabaye ubuhungiro nk’uko byari byitezwe.
Yagize ati: “Hari abagiye bumva ko Abatutsi bahungiye mu nsengero bakabasangamo bakabica bose. Abantu b’abakirisitu bakomejwe ndetse bakabatizwa bakatwima imbabazi. Ni ikintu gitangaje.”
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana bukomeye mu nsengero no muri Kiliziya.
Yagize ati: “Insengero na Kiliziya byahinduwe ibagiro ry’Abatutsi. Abashatse kuzihungiramo baricwa.”
Mbarushimana yavuze ko muri Katedarali ya Nyundo hiciwe Abatutsi barenga 500, muri Paruwasi ya Busasamana hicirwa abarenga 3000, mu gihe muri ADEPR Paruwasi ya Rusiza hiciwe abarenga 300. Yongeyeho ko no mu rusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi rwa Bweramana hiciwe Abatutsi barenga 500.
Musenyeri Ahimana Augustin uyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyosezi ya Kivu yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwo gufasha Abanyarwanda gukomeza guharanira ko amateka mabi atazongera kubaho.
Ati: “Tugomba gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tukibuka impamvu zayiteye n’ingaruka zayo, ariko tunazirikana ko tutabaye maso dufatanyije twese, amateka mabi ashobora kwisubiramo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Ubukirisitu bukwiye kujyana n’indangagaciro z’Ubunyarwanda n’ubumuntu.
Ati: “Ubukirisitu bihwanye n’ubumuntu kandi bihwanye n’Ubunyarwanda,umuntu wumva ari umukirisitu ariko atari umuntu cyangwa ngo abe umunyarwanda, ubwo bukirisitu azabushakira ahandi.”
Iki gikorwa cyanabayemo no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ruzwi nka “Komine Rouge”, aho bashyizwe indabo ku mva rusange ndetse hanunamirwa Abatutsi baharuhukiye.
Kuri uru rwibutso banasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Ni ku nshuro ya mbere Itorero Angilikani ry’u Rwanda Diyosezi ya Kivu riteguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.








