Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo mu karere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2026, cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta, abashinzwe umutekano n’abatuye Akarere ka Rubavu.
Muri iki gikorwa, hibutswe imiryango 279 yazimye, igizwe n’abantu 1,499. Hagaragajwe ko iyi ari imibare izwi, ariko hari imiryango iba itaramenyekanye kuko nta wo gutanga ayo makuru wabashije kurokoka.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko igikorwa nk’icyi ari umwanya mwiza wo guha icyubahiro cyihariye imiryango y’Abatutsi yazimye.

Ati: Kwibuka imiryango yazimye ni kimwe mu bice bibabaje cyane mu mateka yacu ariko kikaba ikimenyetso ndakuka, cy’icyo Jenoside yari igamije, yari igamije guhanagura Abatutsi bose ku ikarita y’u Rwanda.”
Yavuze ko abasigaye bafite umukoro ukomeye wo gukomeza kubibuka kuko na bo n’ubwo bagiye bifurizaga ibyiza u Rwanda, ashimangira ko kuba imiryango yabo yarazimye bitabambura agaciro kabo.
Ati: “Jenoside yabambuye ubuzima turabyemera ariko ntiyashoboye gusibanganya agaciro kabo, n’amateka yabo. Ni twebwe tugomba kubahesha agaciro bambuwe, ni twe tugomba kubakira ku mateka yabo tugakomeza kubaka igihugu.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard, yagaragaje ko kwibuka imiryango yazimye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ukuyisubiza agaciro no kuzirikana ikiguzi inkotanyi zatanze kugirango abaturarwanda babe bameze uko bameze ubu.

Imwe mu ngaruka zikomeye Jenoside yasize ni uko hari imiryango myinshi yarimbuwe ku buryo nta muntu n’umwe wayikotsemo, ari yo yitwa imiryango yazimye.
Umryango wazimye, ni umuryango ugizwe n’ababyeyi n’abana n’abandi bafitanye isano na bo, bishwe mri jenoside ku buryo nta n’umwe usigara ngo akomeze amateka y’uwo muryango.












