sangiza abandi

Rubavu: Minisitiri Nsanzimana n’abahanzi bifatanyije n’abaturage mu muganda batera ibiti ibihumbi umunani

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana ari kumwe n’abahanzi Nyarwanda batandukanye bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu, mu muganda rusanjye usoza ukwezi k’Ugushyingo.

Ni umuganda wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, aho abaturage hirya no hino mu gihugu bakoze ibikorwa binyuranye birimo gutera ibiti, gusibura imihanda yangiritse n’ibindi.

Mu Karere ka Rubavu, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yifatanyije n’Ubuyobozi n’Abafatanyabikorwa mu buzima n’abatuye Akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi, haterwa ibiti ahahoze irimbi rusanjye rya Karundo.

Uyu muganda kandi witabiriwe n’abahanzi Nyarwanda barimo Riderman, Juno Kizigenza, Platin P n’abandi, aho hatewe ibiti ibihumbi umunani kuri hegitare eshanu z’ubutaka.

Nyuma y’umuganda, Minisitiri Nsanzimana yibukije abaturage ko icya mbere ari ubuzima, asaba abaturage ba Rubavu kwirinda inzoga kuko zangiza ubuzima, ahubwo bagakangukira kunywa amazi no gukora siporo kuko bituma umuntu agira ubuzima bwiza.

Yaboneyeho no kubibutsa kwirinda virusi itera Sida binyuze mu kwifata, kwirinda no gukoresha agakingirizo.

Ubuyobozi bw’Akarere bwashimiye Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa, bahisemo gukorera umuganda mu karere ka Rubavu, abizeza ko bazakomeza gufata neza ibiti byatewe no kubungabunga ubuzima birinda indwara z’ibyorezo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]