Umuyobozi Mukuru akanaba umwe mu bashinze umuryango Benimana Initiatives, Rukizangabo Shami Aloys , yashimangiye ko ubuhanzi bushingiye ku muco bukwiye kugira icyo busigira mu mifuka ababukora, aho gusaza nabi barateje imbere umuco w’Igihugu.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ubwo uyu muryango watangiraga ku mugaragaro binyuze mu gitaramo cyiswe ‘Umurage wa Benimana’ bakoreye i Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025.
Rukizangabo yavuze ko bidakwiye kuba abandi bahanzi bahabwa ama miLiyoni ariko abakora ubuhanzi bushingiye ku muco ugasanga nta cyo babona kandi ari umuco w’Igihugu, akavuga ko binyuze muri uyu muryango bagamije guteza imbere umuco ariko abawukora bakinjiza.
Yagize ati: “Ni ugukundisha umwana w’Umunyarwanda umuco we, ariko atari ukuwumukundisha gutyo gusa ngo ahamirize n’ibindi, ahubwo ube wa muco ushobora gutunga nyirawo.”
Yavuze ko biteye agahinda kuba hari abakoze byinshi mu muco babyinnye ndetse n’ibindi ariko basaza ntacyo bimariye kubera ko ntacyo bakuyemo.
Ati: “Twabonye intore zihamiriza igihe kinini, tubona intore zabibayemo imyaka n’imyaniko , ariko ukabona uburyo bashaje nawe ukabona biguteye impungenge.”
“Ukabona umuntu abyimbye amaguru yarahamirije Izina ry’u Rwanda rikajya ku rwego mpuzamahanga ariko ukabona ashaje nta n’umuntu ushobora kuvuga ngo akira amafaranga jya kwivuza kubera ko wagiriye igihugu akamaro.”
Benimana Initiative ifite gahunda yo gukora ibindi bitaramo hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gukomeza gushyigikira igitekerezo cyo kubungabunga no guteza imbere Umuco Nyarwanda, binyuze mu buhanzi n’ibikorwa bitandukanye byerekana indangagaciro n’umurage.
Ni byo Rukizangabo yavuze ko bizatuma ahantu hatandunye haba itorero ariko bakabikora nk’umwuga ushobora no kubatunga.
Ati: “Nugukora umutwe wa Benimana uzasakara aho hose ku buryo Umuyobozi runaka cyangwa undi mushyitsi usuye u Rwanda najya nko mu Burengerazuba bitazaba ko dukura itorero I Kigali, akazasangayo umutwe wa Benimana watorejweyo.”
Akomeza agira ati: “Ariko abo bantu bakagira ikibatunga, ntibanyunyuzwe n’ababatoza, mu kubatoranya mu marushanwa ntihabe za ruswa, hakagenda ubikwiye kandi agakurayo ikintu gifatika.”





