sangiza abandi

Rutangarwamaboko ntiyemeranye na Pamella werekanye inda atwite mu ndirimbo ya The Ben

sangiza abandi

Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste akaba umupfumu wemewe mu Rwanda, yanenze Pamella werekanye inda atwite mu ndirimbo ‘True Love’ y’umugabo we The Ben.

Yifashishije urubuga rwa X, Rutangarwamaboko yagaragaje ko mu muco Nyarwanda ubundi umugore utwite yambara akikwiza aho kugaragaraza inda atwite hanze.

Mu butumwa bwe yagize ati” Duhane Duhanure. Utwite aratwikira ntatwika ngo yimanukire ejo kuzamuka byamugora amagarukirane muri rwa ruziga rw’ubuzima butazima. Inda y’umubyeyi irubahwa ikubahirizwa ntiyanikwa ku gasozi.”

Ni ubutumwa yasangije nyuma y’amasaha make, umuhanzi The Ben ashyize hanze indirimbo yise ‘True Love’ igaragaramo amashusho ya Pamella atwite, aho bamwe bavuga ko bidakwiye nyamara abandi bakemeza ko ariho ibihe bigeze.

The Ben na Pamella baritegura kwibaruka impfura yabo nyuma y’umwaka bakoze ubukwe, ndetse baherutse gukora ibirori byizihiza umwaka bamaranye nk’umugore n’umugabo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]