Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera Rwanda Forensic Institute, RFI, cyatangaje ko kigiye kongera amashami yacyo hirya no hino mu gihugu, ndetse no hanze yacyo.
Mu Rwanda, Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu tugiye kubakwamo ishami rya RFI bikazafasha abahatuye koroshya inzira zo kumenya amakuru y’uwakoze icyaha .
Uretse i Nyagatare, amashami ya RFI azashyirwa mu turere twa Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi, Rubavu, Rusizi, ndetse n’andi mashami 2 yihariye yo ku bibuga Mpuzamahanga by’indege.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Charles Karangwa yabwiye RBA ko ibi biri mu rwego rwo korohereza abakeneye serivisi zitangwa n’iki kigo.
Yagize ati” Ni ukugirango tworohereze abaturage, cyane cyane ni no korohereza abandi bafatanyabikorwa nka RIB, aho yashoboraga kohereza ikimenyetso kikamara igihe kinini kitaratugeraho,cyangwa kikaba cyanatakaje umwimerere kubera gutinda”.
Yongeyeho ati “Ni ukugira ngo tworohereze abatugana babone serivisi hafi yabo muri ya gahunda y’umuturage ku isonga”.
Uretse mu Rwanda, RFI ivuga ko ubu ibihugu 12 bitandukanye byiganjemo ibyo muri Afurika byamaze gutanga ubusabe bwo kubakwamo amashami yacyo.
Dr. Charles Karangwa avuga ko ibi ari ikimenyetso gishimangira ko ubutabera bw’u Rwanda bufitiwe ikizere .
Ati: “Bisobanuye ko bizera ubutabera bw’u Rwanda n’Ubuyobozi bw’igihugu cyacu”.
Mu mwaka ushize wa 2024, ibihugu 49 birimo n’ibyateye imbere, byaje gushaka serivisi z’iki kigo mu Rwanda.
Kuva mu 2018, Ikigo RFI cyafashije mu gukemura ibibazo bisaga ibihumbi 96 hifashishijwe ibimenyetso bya gihanga.
Iki kigo kandi kirateganya gutangiza imishinga iteza imbere ikoranabuhanga ryo gupima ADN y’umwana ukiri mu nda ndetse n’izitari iz’abantu nk’iy’inyamanswa n’ibimera.
Ikiguzi cyo gupima ADN ku muntu umwe ategereza igisubizo mu gihe cy’iminsi 7, ni amafaranga 89,010 FRw ndetse na Rwf178,020 mu gihe hapimwa umwana n’umubyeyi





