sangiza abandi

Rwanda Premier League yatangiye gutanga ibihembo muri Shampiyona ihereye ku mufana

sangiza abandi

Urwego Rushinzwe Gutegura shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo, Rwanda Premier League, rwatangiye gutanga ibihembo ruherye ku mufana.

Ni nyuma y’amasezerano uru rwego rwasinyanye n’Ikigo cya ePoBox gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa, agamije ubufatanye mu  gutanga ibihembo muri Shampiyona y’u Rwanda.

Ni amaszerano yashyizweho umukono kuwa kane tariki ya 18 Nzeri 2025.

Ku ikubitiro, ku mukino ikipe ya APR FC yatsinzemo Gicumbi FC 2-1 ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nzeri 2025 kuri Kigali Pele Stadium, hahembwe Umutoni Françoise wa Gicumbi FC nk’umufana w’umunsi.

Umuhango wo kuyashyiraho umukono witabiriwe n’Ubuyobozi bwa Rwanda premier league buhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru Jules Karangwa, ndetse na Hadji Yussuf Mudaheranwa, ndetse n’Ubuyobozi bwa ePoBox.

Aya masezerano agamije ubufatanye bw’impande zombi mu guhemba umufana w’umukino, umukinnyi w’icyumweru n’umukinnyi w’umwaka.

Umufana witwaye neza ku mukino wa Rwanda Premier League, watowe n’abafana kandi witabiriye ku kibuga azajya ahembwa 25.000 Frw.

Ni mu gihe umukinnyi witwaye neza mu Cyumweru  cyose kandi watowe n’abafana, azajya ahembwa 200.000 Frw, naho uw’umwaka ahembwe imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 15.

Ni ku nshuro ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda umukinnyi agiye guhembwa imodoka ari nacyo gihembo kinini kibayeho.

Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa, yavuze ko ibi bizafasha abakinnyi kongera umuhate ndetse bikongera ihatana muri shampiyona.

Ati “Bije kongera ihangana ku buryo bugaragara. Buri mukino, buri cyumweru abakinnyi bazakora cyane kugirango babone bya bihembo.”

Akomeza agira ati” “Nta mukinnyi uzakora ngo arekere aho, azakora cyane kugirango umwaka w’imikino urangire ari we wa mbere.”

Uretse iyi kompany, Kuri uyu wa Gatanu, Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano y’umwaka  n’Uruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye rwa Be One Gin, , aho ruzajya ruhemba umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino ndetse n’umukinnyi mwiza w’ukwezi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]