sangiza abandi

Rwanda:Umubyeyi umwe muri bane yabyaye abazwe mu 2025

sangiza abandi


Umubare w’ababyeyi babyara babazwe (Césarienne) mu Rwanda ukomeje kwiyongera, aho wageze kuri 24% mu 2025, bivuze ko hafi umubyeyi umwe muri bane yabyaye hakoreshejwe ubu buryo. Ibi bigaragazwa n’ubushakashatsi bushya ku mibereho n’ubuzima, DHS7, bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR.

Imibare ya NISR igaragaza ko mu myaka 20 ishize umubare w’ababyeyi babyara babazwe wazamutse ku buryo bugaragara. Mu 2005, muri DHS3, ababyeyi babyaraga babazwe bari 3%. Mu 2010, muri DHS4, uyu mubare warazamutse, ukomeza kwiyongera no muri DHS5 yo mu 2014-2015 ndetse na DHS6 yo mu 2019-2020, kugeza ugeze kuri 24% muri 2025.

Iyi ntera igaragaza impinduka zikomeye mu buryo serivisi z’ubuzima bw’ababyeyi zitangwa, ndetse n’ubushobozi bw’ibitaro bwo gukora ibikorwa by’ubuvuzi bwihariye.

Abashakashatsi bagaragaza ko izamuka ry’ababyara babazwe rishobora kuba rifitanye isano n’iterambere ry’ubuvuzi, ubushobozi bwo gukurikirana no kuvura ibibazo by’ubuzima bw’umubyeyi, ndetse no kwiyongera kw’ubushobozi bw’ibitaro mu gukora ubuvuzi bwihariye mu gihe cyo kubyara.

Nubwo kubyara babazwe bishobora gutabara ubuzima bw’umubyeyi n’umwana iyo bibaye ngombwa kandi bikemezwa n’abaganga, impuguke z’ubuzima zisaba ko hakomeza gukurikiranwa impamvu zitera izamuka ry’iki kigero.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko iyo igipimo cyo kubyara babazwe kirenze 10%, ntaho biba bigihuriye no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara cyangwa abana bapfa bavuka.

Ibi bivuze ko ikibazo atari ukongera umubare w’ababyara babazwe , ahubwo ko hakwiye kubaho uburinganire hagati yo gutanga ubu buryo ku babukeneye no kwirinda kubukoresha igihe butari ngombwa.

Ku rundi ruhande, iyo kubyara babazwe bikozwe ku gihe kandi bikaba byemejwe n’abaganga, bishobora kurokora ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, cyane cyane mu gihe hari ibibazo bishobora gutuma kubyara bisanzwe bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Bishobora kandi gufasha kwirinda zimwe mu ngaruka zikomeye zishobora guterwa no kubyara bigoranye, harimo fistula y’umubyeyi.

DHS ni ubushakashatsi bukomeye ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage bukorwa mu bihe bitandukanye, bugatanga amakuru afasha Leta n’abafatanyabikorwa gutegura no kunoza politiki na gahunda z’ubuzima.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]