sangiza abandi

Sagna na Pastore basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

sangiza abandi

Bacary Sagna, wahoze akinira Arsenal, na Javier Pastore wahoze akinira Paris Saint-Germain (PSG), kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho bashyize indabo ahashyinguwe inzirakarengane za Jenoside .

Aba bakinnyi bari mu Rwanda aho bari bitabiriye umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b’ingagi ku nshuro ya 20.
Ni umuhango wabereye mu Kinigi, mu karere ka Musanze ku wa 5 Nzeri 2025.

Aba bakinnyi banasuye bimwe mu bigize amateka n’ahantu nyaburanga by’u Rwanda.

Ubwo Bacary Sagna yasuraga Urwibutso ,yagaragaje amarangamutima akomeye nyuma yo gusobanukirwa amateka ya Jenoside, uburyo yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ingaruka zayo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku rubuga rwa X, rwanditse ubutumwa bwa Sagna nyuma yo gusura Urwibutso.

Sagna yagize ati “Sinzi aho nahera ngo mbivugire icyo mvuga ndetse naho guhera amagambo yange . Sinigeze ntekereza ko nakwigira byinshi kuri Jenoside . Ubwo Jenoside yabaga, nari mfite imyaka 11 . Mwakoze kunsangiza ibintu bibabaje mwanyuzemo. Ariko ikingenzi, mwakoze kunkomeza nk’umugabo . Muri intwari nyakuri. Mu izina rya Arsenal, ndabashimiye!”

Javier Pastore nawe yunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko kwibuka ari ingenzi ndetse anashima urugendo rw’ubumwe n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’ibihe bikomeye by’akababaro.

Yagize ati ” Dufite umukoro buri munsi wo guhora twibuka Jenoside.”
Yavuze ko batahanye umukoro ukomeye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo inzirakarengane nyinshi.

Uruzinduko rwabo mu Rwanda, rushimangira ubushuti n’ubufatanye n’amahanga mu rugendo rw’Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Sagna avuga ko yashenguwe n’ibyabaye
Javier yakuye amasomo akomeye ku rwibutso


Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]