sangiza abandi

Sena yasabye Guverinoma gukura inyamaswa mu baturage no kuvugurura amategeko agenga indishyi z’abangirizwa na zo

sangiza abandi

Nyuma y’aho abaturage baturiye Pariki ndetse n’ibindi byanya biturukamo inyamaswa bakomeje kugaragaza uburyo bangirizwa n’inyamaswa kubona ubwishyu bikagorana, Sena y’u Rwanda yasabye guverinoma gushaka uburyo iki kibazo cyabonerwa umuti urambye.

Inyamaswa zirimo inkende ,ibitera ,imvubu ni zo zikunda gushyirwa mu majwi cyane ko zirara mu myaka y’abaturage zikayona maze abaturage bakabura aho babariza n’ikigega cyishyura ibyangijwe n’inyamaswa ngo kubona ubwishyu bemerewe bikagorana.Si izo gusa kuko hari n’abaturiye Parike usanga inyamaswa z’inkazi zitoroka park zikarya amatungo y’abaturage bagahora mu bihombo.

Ubwo Inteko rusange ya Sena yemezaga raporo ya komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubumwe bw’abanyarwanda n’umutekano ku gikorwa cyo kugenzura ibikorwa mu gukumira inyamaswa ziva muri Pariki zigahohotera abaturage zikangiza n’imitungo yabo,yagaragaje ko ibyangizwa n’inyamaswa bikomeje kwiyongera ku kigero cya 29.4% kandi ibirego n’indishyi bikomeje kwiyongera n’abaturage bangirijwe bagahabwa amafaranga adahwanye n’ibyangijwe.

Senateri Gasana Alfred yagize ati”Hari igihe umuturage wonewe n’inyamaswa atishyurwa bitewe n’uko Special Guarantee Fund yatinze kujya aho inyamaswa zonnye ubundi yagakwiye kujyayo mu minsi 7 hakaba ubwo ikererwa ugasanga ibimenyetso byarasibanganye umuturage akabirenganiramo

Senateri Evode Uwizeyimana we yagaragaje ko nko mu karere ka Kayonza hari aho basanze imvubu zarishe abaturage batandatu hakaba n’abariwe n’inyamaswa ariko nyuma y’igihe gito na bo bagapfa.

Senateri Murangwa Ndangiza Hadija yagize ati”Inyamaswa zikwiriye kuva mu baturage hagomba kugira ubundi buryo bw’inzego zibishinzwe kwicara zigatekereza uburyo iki kibazo cy’inyamaswa ziri mu baturage cyagabanyuka ku buryo bufatika

Kimwe n’ibindi bibazo bishingiye kuri izi nyamaswa, nyuma yo kwemeza iyi raporo, Sena yafashe imyanzuro isaba Guverinoma kuvugurura iteka rya minisitiri w’intebe rigena ibipimo, uburyo bwo kubara, ibisabwa n’ibikurikizwa mu gutanga indishyi n’ibindi bigenerwa uwahohotewe n’inyamaswa. Iri tegeko rikazateganya uburyo indishyi ku bwone no ku matungo yakomerekejwe cyangwa yishwe n’inyamaswa zibarwa.

Sena kandi yasabye Guverinoma kwihutisha ivugurura ry’iteka rya minisitiri rigena urutonde rw’inyamaswa z’agasozi zirebwa n’itegeko rigena imyishyurire y’abahohotewe n’inyamaswa, hakongerwamo inyamaswa zitari ku rutonde rw’inyamaswa zishyurirwa.

Ikindi cyemezo cyafashwe ni ugusaba Guverinoma gukura inyamaswa mu baturage zigasubizwa muri pariki no mu byanya bikomye hagamijwe kubarinda guhohoterwa na zo.

Izi nyamaswa zikunda kwangiriza abaturage, zikomoka ku kuba hari izasigaye inyuma ya Park mu gihe Park izitirwa, ndetse n’izindi zibasha gutoroka Pariki maze zikirara mu baturage.

Sena igaragaza ko guhora abaturage bangirizwa n’inyamaswa ndetse no kuba bakishyurwa atari cyo cyagakwiye gushyirwa imbere ahubwo hakwiye umuti urambye wo gukura izi nyamaswa mu baturage

Mu nyamaswa zikunda kwangiriza abaturage harimo n’imvubu

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]