Abasenateri bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda basabye Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva kubagaragariza gahunda ya Guverinoma mu gukemura ibibazo by’ingutu biri mu bworozi bibangamiye abaturage.
Ni ibyo abasenateri bagarutseho ku wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2026, aho abasenateri basuzumaga raporo y’igenzura ryakozwe nyuma yo gusura imishinga y’ubworozi mu bice bitandukanye by’igihugu.
Raporo yagaragaje ko kugeza ubu hari ibibazo birimo kuba aborozi batabonera igihe cyangwa ntibabone burundu intanga z’Inka bitewe n’ibura rya ‘Azote’, ikoreshwa mu kubika no gutwara izi ntanga.
Ndetse bagaragaza ko indege zikoreshwa mu kugeza intanga z’amatungo ku borozi mu buryo bwihuse kandi bwa kinyamwuga zitagera mu bice bimwe na bimwe bya kure mu turere nka Rusizi na Nyamasheke.
Abasenateri bagaragaje kandi ko gahunda yo kororera amatungo mu biraro idakurikizwa uko bikwiye, hari bamwe bakijyana amatungo yabo ku gasozi.
Bagaragaje kandi ikibazo cyo kudashyiraho amabwiriza agenga ibiciro by’imiti y’amatungo bituma igiciro kigenwa n’isoko kikaba kiri hejuru.
Senateri Marie-Rose Mureshyankwano yagaragaje ko nubwo ubworozi bwateye imbere, amatungo akiyongera, ariko hakiri ikibazo mu kuyishingira, aho rimwe na rimwe ibigo by’ubwishingizi biriganya abaturage.
Ati” Iyo inyamaswa ipfuye, ibigo by’ubwishingizi nibyo bisuzuma icyayishe, ariko akenshi bakavuga ko nyiri iryo tungo yabigizemo uruhare kugirango batamwishyura. Aborozi barasaba ko habaho umuntu wigenga ushinzwe gusuzuma igitera urupfu rw’amatungo.”
Abandi basenateri nka Fulgence Nsengiyumva bagaragaje ko ibiryo bw’amatungo bihenze cyane, ati “Nibyo koko, ibiryo by’amatungo biracyahenze, n’ubwo hari aborozi bagerageza kubyitunganyiriza.”
Ku bijyanye naza lab zisuzuma uburwayi bw’amatungo, Senateri Télesphore Ngarambe avuga ko zikiri nkeya, aho kugeza ubu hari eshanu gusa mu gihugu hose, zirimo ebyiri ziri mu Burasirazuba, mu gihe mu Majyaruguru nta nimwe iriyo.
Avuga ko rimwe na rimwe aborozi bavuga ko barwaza amatungo akarinda apfa batarabona ibisubizo by’indwara afite, hakaba n’ikibazo cy’uko imwe mu miti baha amatungo baba batazi inkomoko yayo nk’uko binagarukwaho na Senateri Adrie Umuhire.
Ati “Hari imiti imwe n’imwe ihenze kandi itujuje ubuziranenge. Aborozi batubwiye ko imiti yica amatungo akenshi iba itujuje ubuziranenge, ndetse hari n’ishobora gutera amatungo ubuhumyi.”
Yongeyeho ko hari n’igihe usanga hari ibice byo mu Mujyi wa Kigali, usanga aborozi batemererwa gusana cyangwa kuvugurura ibiraro by’amatungo yabo.
Senateri Alvera Mukabaramba avuga ko nko ku miti y’abantu haba hari ibigo bizwi biyizana mu gihugu, ariko nko ku matungo nta bigo byihariye bihari bishinzwe kugenzura iyi miti y’amatungo, ndetse bigoranye kubona farumasi zicuruza imiti y’amatungo yujuje ubuziranenge kandi ikorera mu buryo bwemewe.
Ku rundi ruhande, Senateri Cyprien Niyomugabo yashimangiye ko hakenewe guteza imbere ubworozi bw’amatungo mato.
Avuga ko hakenewe gushishikariza aborozi korora amatungo mato nk’inkwavu, kuko ashobora gufasha mu kongera umutekano w’ibiribwa.
Agaragaza ko hari abantu bafite imyumvire idahwitse, bahitamo kurya inyama z’inka zitujuje uburuziranenge mu mwanya wo kurya inyama z’amatungo magufi zifite ubuziranenge, bitewe n’uko batekereza ko amatungo mato adakwiriye kuribwa.








