Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ya Sena yatangiye igikorwa cyo kugenzura uruhare rw’ihame ry’uburinganire mu guteza imbere umuryango nyarwanda.
Abasenateri bari gusura uturere tubiri muri buri ntara n’akarere kamwe mu mujyi wa Kigali, bagere mu murenge umwe muri buri karere.
Baraganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye, bahure n’abaturage n’abagize ingo nibura ebyiri muri buri karere, banasure ibikorwa byimakaza uburinganire.
Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Senateri Dr Usta Kaitesi yavuze ko imwe mu mpamvu y’igikorwa cya Komisiyo harimo kureba igihe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo rimaze, n’icyo ryakoze ku iterambere ry’umuryango
Yagize ati“Kubera ko umuryango ariwo soko yo kubaho k’u Rwanda, twumvaga bikwiye kujya kugenzura iri hame imyaka rimaze, ni ibiki rimaze kutugezaho”.
Avuga ko hagamijwe kandi kureba ibikiribangamiye kugira ngo rikomeze kubahirizwa uko bikwiye kuko rigira uruhare rukomeye mu terambere ry’igihugu.
Ati: “Kwa kureshya imbere y’amategeko, kwa kuba abanyarwanda buzuzanya, ni ipfundo rikomeye cyane ry’iterambere ryacu twese”.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu nzego zitandukanye haba mu mibereho myiza, imiyoborere no mu bukungu.
Aha hiyongeraho n’urwego rw’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho kandi izirikana uruhare rw’ ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye gahati y’abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa mu iterambere ry’Igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bashyize mu bikorwa Politiki y’igihugu y’uburinganire yo mu mwaka wa 2010, nka politiki ya mbere y’uburinganire, hibandwa mu guteza imbere uburinganire no guha ubushobozi abagore n’abakobwa.
Politiki y’uburinganire iri mu cyerekezo kimwe na gahunda zitandukanye Igihugu cyiyemeje kugenderaho mu ruhando mpuzamahanga
Muri rusange, ihame ry’uburinganire ryinjijwe muri gahunda zose z’Igihugu harimo icyerekezo 2020, Gahunda ya Governoma y’imyaka irindwi (NST1), Icyerekezo 2050, igenamigambi ry’uturere ry’igihe kirekire ndetse no mu zindi nzego.









