sangiza abandi

Senateri Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pélagie bazahagararira u Rwanda mu Nteko Nyafurika

sangiza abandi

Senateri Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pélagie bongeye gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika (PAP).

Aba basenateri batowe kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Ukwakira, basanga abandi badepite batatu batowe aribo Bitunguramye Diogene, Wibabara Jennifer na Tumukunde Aimée Marie Ange, bakuzura batanu bazajya mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika.

Aba basenateri bombi bari basanzwe muri PAP, bagaragaje ko batazagorwa no kongera kuzuza inshingano zo guhagararira u Rwanda.

Senateri Bideri John Bonds yagize ati” Nyobora na komisiyo y’ubucuruzi, gasutamo abinjira n’abasohoka y’iyi nteko ishinga amategeko [PAP]. Ibyo akenshi bimpa amahirwe nk’umuyobozi kuri urwo rwego kugira ngo turebe gahunda y’ibintu bizaganirwaho nkareba ingingo zishobora kuba zabangamira cyangwa se ingingo tubona zitari mu nyungu z’igihugu cyacu nkaba nazitangaho ibitekerezo.”

Senateri Uwera Pélagie nawe yongeyeho ati” Kuba umwe mu bagize iyi nteko twabibonyemo amahirwe menshi, byatumye tubashaka gutsura umubano n’izindi nteko zishinga amategeko, muri 275 bayigize urugero rwa hafi ni uko ku mbuga duhuriraho hari abatubaza uko bashobora kuzana abana babo kwiga hano mu Rwanda bikadutera ishema kubasubiza no kubasobanurira tukaba tubona rero tuzarushaho kubyongera dufatanyije.”

Senateri Uwera agaragaza ko ashyize imbere gufungura imipaka no koroshya imigenderanire y’ibihugu kuko birushaho kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage.

PAP igizwe n’Abadepite 275, buri gihugu gihagararirwa n’abagize inteko nshingamategeko batanu, barimo byibura umugore umwe, ndetse bagahagararira imitwe ya politiki inyuranye ifite imyanya mu Nteko Zishinga Amategeko z’ibyo bihugu.

Ku ruhande rw’u Rwanda ruhagararirwa n’Abadepite batatu n’Abasenateri babiri batowe n’Inteko Inshinga Amategeko y’Igihugu, bakazayibamo kugeza igihe manda y’inteko yabatoye irangiriye. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]