Senateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, yatangaje ko yishimiye amakuru avuga ko ingabo za AFC/M23 zavuye mu mujyi wa Uvira, ariko akababazwa no kumva ko izo ngabo zavuyeyo zirimo kugabwaho ibitero.
Ni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, bugaruka ku biri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yagize ati “Nishimiye kubona amakuru avuga ko ingabo za M23 zavuye muri Uvira muri RDC. Ariko mbabajwe no kumva ko izi ngabo zivayo ziri kugabwaho ibitero.”
Yakomeje asaba ko hakomeza gushyigikirwa icyemezo cya Perezida Donald Trump, kigamije kugarura amahoro n’umutekano bizageza ku iterambere ry’ubukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yakomeje avuga kandi ko ari ingenzi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeza kugira uruhare mu guhuza impande ziri mu makimbirane, binyuze mu kuzihuriza mu biganiro bigamije amahoro.
Umutwe wa AFC/M23 uherutse gutangaza ko watangiye gukura ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, wari wafashe ku wa 10 Ukuboza 2025.
Gusa bidatinze mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki 19 Ukuboza 2025, Perezida wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko agace ka Mikenke kari kugabwaho ibitero bikomeye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa.
Ati “Kuva saa kumi n’ebyiri n’iminota 38 zo mu gitondo cyo ku wa 19 Ukuboza 2025 kugeza ubu, agace ka Mikenke kari kugabwaho ibitero bikomeye n’ingabo z’ihuriro rya Leta ya Kinshasa.”
Mikenke iherereye mu misozi miremire ya Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi ya Minembwe.
Umutwe wa AFC/M23 umaze iminsi uvuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, ku bufatanye n’imitwe irimo Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi, rikomeje ibikorwa byo kugaba ibitero ku baturage b’abasivili bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ku wa 12 na 13 Ukuboza 2025, hakozwe ibitero byo mu kirere byifashishije indege z’intambara, kajugujugu n’indege zitagira abapilote (drones), bikibasira utugari dutuwe cyane twa Mikenke na Rwesankuku, avugako binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera abasivili.
Ku wa Gatanu, Kanyuka yongeye gutangaza ko ingabo za Leta ya RDC zagabye ibitero hifashishijwe drones n’intwaro ziremereye, byibasira uduce twa Makobola na Minembwe, ndetse bikaba bihangayikishije abaturage.
AFC/M23 yatangaje ko yashyizeho agahenge mu rwego rwo gutanga amahirwe yo kugana inzira y’amahoro gusa ikaba ihangayikishijwe n’uko Leta ya Kinshasa ikomeje ibikorwa by’intambara.
AFC/M23 irahamagarira abaturage ba Congo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kuba abahamya b’ibi bikorwa byo kurenga ku gahenge bikorwa kenshi kandi ku bushake, ndetse n’iyicwa rikomeje ry’abaturage.






